Anastase Murekezi wari Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda akaba yari no muri Guverinoma yaseshwe, yasimbujwe Dr. Ngirente Edouard nk’ uko bigaragara mu itangazo rya perezidansi y’ u Rwanda.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Dr. NGIRENTE Edouard.
Dr. Ngirente ni mushya mu matwi y’abanyarwanda; ntabwo yakunze kuvugwa cyane muri Politiki y’u Rwanda. Gusa yabaye Umujyanama mu by’Ubukungu muri Minisiteri y’Imali ahava ajya gukora muri Banki y’Isi.
Ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr. Ngirente yahise ashimira Perezida Kagame ku mahirwe yamuhaye.
Biteganyijwe azahita afatanya na Perezida Kagame gushyiraho abandi bagize Guverinoma, mbere y’iminsi 15 uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.
Ingingo y’116 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2015 isobanura ibijyanye n’Ishyirwaho ry’abagize Guverinoma, ikerekana uko Perezida ashyiraho Guverinoma, ndetse n’igihe ntarengwa agomba kuba yabikoreye. Iyi ngingo igira iti: "Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe."
turamwishimiye twizeyeko azakomeza guteza imbere ibyo igihugu cyacu cyagezeho ndeste nibyo twifuza kugeraho tukabigeraho