Print

Ngirente yasubije abibaza niba yari yiteguye guhamagarwa na Kagame amusaba kuba Minisitiri w’Intebe-AMAFOTO+VIDEWO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 August 2017 Yasuwe: 6744

Minisitiri w’Intebe mushya wa 11 u Rwanda rugize, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko yashimishijwe bikomeye no gushyirwa mu mirimo yo gukorera igihugu cye, yijeje abaturage ubufatanye buhoraho mu gihe cyose azamara kuri kuri uyu mwanya.

Ni mu kiganiro cyihariye yahaye RBA ari nacyo kibimburira ibindi byose, uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko azagirana n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro cyamaze iminota micye yasobanuye ko muri manda ahawe azaharanira gukorana na Guverinoma nshya akanagisha inama abamutanze muri iyi mirimo.

Dr Ngirente yatangaje ko yakiriye izi nshingano agira ati “Nabyakiriye neza. Iteka ryose iyo umuntu aje gukorera igihugu cye biramushimisha.”

Yakomeje avuga ko abazahabwa imyanya muri Guverinoma azakorana nabo ndetse ngo azigirana ibiganiro n’abasanzwe mu kazi ndetse n’abashya bazinjira muri guverinom nshya y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame Paul.

Yanavuze ko ibyo bazakora byose bazakomeza gukenera imigabo migari ivuye kwa Perezida Kagame yo guteza imbere no gukorera abanyarwanda bose.

Yarahiriye imirimo mishya yahawe.

Umunyamakuru wa RBA yamubajije niba yari yiteze uyu mwanya, umwe mu ikomeye mu gihugu, yavuze ko yari ashyize imbere gukorera igihugu.

Ati « Iteka ryose iyo umuntu yumva ko yavukiye mu gihugu, yumva yagikorera. Nta mwanya uteganya gukora, wumva ko uzakorera igihugu cyawe. Nabaye umwarimu narigishije, nakoze muri Minisiteri, nakoreye banki y’Isi. Urumva ntabwo ushobora kwicara ngo uvuge ngo nzakora kuri uyu mwanya. Uba wumva ko ugomba gukorera igihugu cyakubyaye, ugafasha abagukuriye n’abazavuka nyuma …”

Yijeje Abanyarwanda ubufatanye, ariko nabo abasaba kugaragaza uruhare rwabo.
Ati “« Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko Nka guverinoma, dushyize hamwe nabo, ari Guverinoma ari abaturage, twese hamwe tugomba gushyira hamwe ngo duteze imbere igihugu cyacu. Inshingano cyangwa se icyerekezo igihugu cyihaye ntabwo ari iza Guverinoma yonyine. Bifatwa na Guverinoma ifatanyije n’abaturage ibyo tugomba kubagezaho, ni nabo baba babyigejejeho. Tuzakorera hamwe tugere kure hashoboka mu byo twiyemeje.»

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, Ngirente Edouard afite imyaka 44 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka wa 1973.

Yavukiye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Afite umugore n’abana babiri.

Abaye Minisitiri w’Intebe wa 6 kuva Jenoside ihagaritswe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 kanama 2017 nibwo Minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda Ngirente Edouard yarahiriye izo nshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.Muri uyu muhango wamaze umwanya muto mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko, Perezida wa Republika yashimiye Minisitiri w’intebe mushya kuba yemeye gukorera igihugu cye kuri uru rwego amwizeza ubufatanye.

“Ndashimira Ngirente Edouard kuba yemeye gukorera igihugu cye nka Minisitiri w’Intebe, akazayobora guverinoma,nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije ku mirimo agiye gukora. Mu bikorwa byacu, dukorera hamwe.Nasanze Minisitiri w’Intebe mushya afite imbaraga, ubushake n’ubumenyi bihagije kugira ngo agere ku nshingano. Ariteguye.Ndamushimira ko yabyemeye, kandi ndamwizeza ubufatanye mu nshingano ze. Ibyo twifuza bizagerwaho” Perezida Kagame.

Ku bijyanye na Minisitiri w’intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi,Perezida wa Republika Paul Kagame yamushimiye akazi keza yakoze ko kuyobora guverinoma mu murava n’ubushishozi ndetse ahishura ko hari izindi nshingano zimutegereje.

Perezida Kagame yahishuye ko abandi bagize guverinoma nabo batarenza umunsi umwe batararahira nyuma yo kwakira indahiro ya Ministiri w’intebe.Yavuze ko guverinoma nshya izagaragaramo amasura mashya n’ayari asanzwe kandi ko izaba ari guverinoma abanyarwanda bose bibonamo.

Abo mu muryango we.

Kuva muri 2010 u Rwanda rumaze kugira abaminisitiri b’intebe batatu barimo Bernard Makuza werekeje muri Sena nyuma yo gusimburwa na Pierre Damien Habumuremyi m’Ukwakira 2011 mbere y’uko asimburwa na Anastase Murekezi ku wa 24 Nyakanga 2014 nawe usimbuwe na Ngirente Edouard nyuma y’iminsi 13 Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda yasabwe n’abaturage.

President Kagame speaks at the swearing in of Prime Minister Edouard Ngirente