Print

Impamvu Mukunzi atarajyana n’ikipe ya APR FC I Rubavu yamenyekenye

Yanditwe na: 30 August 2017 Yasuwe: 2369

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC Mukunzi Yannick ntari bujyane n’ikipe ya APR FC mu mikino yo Kwitegura umwaka w’imikino utaha w’imikino aho biri kuvugwa ko uyu musore yifuza ko iyi kipe yamuha amasezerano ndetse ikanamuha amafaranga yo kumugura (recrutements).

Uyu musore wazamukiye mu ishuli ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe biravugwa ko nta masezerano mashya afite ndetse yifuza kongererwa andi mashya no guhabwa amafaranga yo kumusinyisha.

Uyu musore wifuzwa n’ikipe ya Rayon Sports ntiyagaragaye ku myitozo yo ku munsi w’ejo aho bivugwa ko yaba ategereje icyo ubuyobozi bwa APR FC bukora kugira ngo yongere agaruke mu ikipe.

Mu bandi bakinnyi batagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’jo ndetse batarajyana na APR FC muri iyi mikino yateguwe n’akarere ka Rubavu ariko harimo myugariro Nsabimana Aimable bivugwa ko arwaye, ndetse na Fitina Ombolenga iyi kipe yaguze aho bivugwa ko kubera imyitozo mike atahita ajyana na bagenzi be andi akavuga ko yasabye uruhushya rwo gukemura ibibazo biri mu muryango we.

Uko imikino iteganyijwe

Kuwa kane tariki ya 31 Kanama 2017
B. As Kigali vs Marines 13:30-15:00’
C. Kabasha vs Virunga 16:00- 17:30’
A. APR FC vs Etincelles 18:00-19:30’

Kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017

Iyatsinze A vs Iyatsinze C 15 :30-17 :30’
Iyatsinze B vs Best Loser 18 :00-19 :30’

Kuwa gatandatu tariki ya 2 Nzeri

Umwanya wa gatatu: 14:00-15:30’
Umukino wanyuma : 16 :00-17 :30’