Print

Impuguke ntizemeranya n’ abanyamugi bahamba amazi mu butaka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 August 2017 Yasuwe: 2341

Abashashatsi bateraniye I Kigali mu nama yiga ku kwita ku bidukikije baragaya uburyo bukoreshwa mu mugi bwo gucukura ibyobo bifata amazi kuko ayo mazi baba bayapfushije ubusa kandi bakiyakeneye.

Mu mugi nka Kigali n’ indi mu rwego rwo kwirinda ko amazi ava mu rugo runaka yagiriza abaturanyi abaturage baba baragiye bacukura ibyo bifata ayo mazi aribyo impuguke mu bijyanye n’ imicungire y’ amazi zivuga ko atari bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’ amazi.

Abo bashakashatsi n’ inzobere mu bijyanye n’ ihindagurika ry’ ikirere no kubungabunga ibidukikije bateraniye I Kigali kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2017 mu nama yateguwe na Kaminuza ya Unilak ifatanyije na Kaminuza yo mu Bushinwa yitwa Xinjiang Institute of Ecology and Geography of Chinese Academy of Science, bagaragaje ko ubushakashatsi hari byinshi bwafashije mu kubungabunga ibidukikije.

Dr Ngamije Jean umuyobozi mukuru wa UNILAK yavuze ko ubushakashatsi bumaze gukorwa hari umusaruro bwatanze yongeraho ko hari ubundi bugikikenewe.

Yagize ati "Nka bariya bo muri WASAC mwababonye hari ibyo bagenda bakuramo bikabafasha mu bijyanye n’ amazi isuku n’ isukura, no mu butaka ni uko, abashakashatsi batanga ibitekerezo byubakirwaho."

Avuga ku bushakashatsi bukeneye gushyirwamo imbaraga Dr Ngamije yavuze ko hari ubutaka bukomeje gutwarwa n’ isuri n’ ikibazo cy’ amazi menshi ari mu gihugu apfa ubusa, ngo ibi byombi byashakirwa umuti binyuze mu bushakashatsi kuko ngo ikintu cyose gikozwe hatabanje ubushakashatsi kitaramba.

Dr Ngamije Jean

Ati "Amazi aho kugira ngo akomeze atembe yigira muri Nili iyo twayafashe hari umusaruro aduha. Ubu harimo harigwa uburyo amazi yazamuka umusozi akuhira imusozi nk’ uko byakozwe hariya mu karere ka Nyanza. Aho niho ubushakashatsi bugeze kugira ngo tuge tweza gatatu. Ibyo byose byavuye mu bushakashatsi."

Yongeye ati "ibyobo by’ amazi ni amazi tujugunya, ibyombo by’ amazi si ayo kubika ngo uyakoreshe, ni ukuyahambamo gusa ngo adakomeza kwangiza inzu z’ abandi, aho dukwiye kugera, ni uko ayo mazi yakubakirwa agakoreshwa"

Dr, Eng Omar Munyaneza, umwarimu w’ ibijyanye n’ imicungire y’ amazi muri Kaminuza y’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi ushinzwe imari n’ ubutegetsi mu kigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC, yemera ko hari amazi agipfa ubusa gusa avuga ko ubushakashatsi hari icyo bufasha mu bijyanye no gutunganya amazi no kuyageza ku baturage.

Yagize ati "Iyo twaje mu nama y’ abashakashatsi nk’ uku twumva inama baduhaye tukagenda tukazishyira mu bikorwa"

Mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’ abaturage bataragerwaho n’ amazi meza kandi u Rwanda ari igihugu gifite amazi menshi apfa ubusa. Impuguke mu bushakashatsi zisaga igihe aya mazi yaba yitaweho uko bikwiye byakemura ingaruka ziterwa no kuba abaturage badafite amazi meza. Byatangajwe n’ umuyobozi wungirije wa Kaminuza yo mu Bushinwa Guan Kaiyun.

Yagize ati Amazi ni ubuzima ariko iyo atitaweho ahinduka ikibazo aho kuba igisubizo"

Guan Kaiyun