Print

Bwa mbere mu mateka umunyafurika yakoze imodoka igenda yifashishije ibibati(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2017 Yasuwe: 5635

Ku nshuro ya mbere umunyafurika yakoze imodoka itangaje akoresheje amabati n’ibisigazwa by’ibyuma ndetse agaragara ari kuyitemberamo mu gace atuyemo muri Nigeria.

Uyu musore w’imyaka 20 akaba yatangaje abantu benshi bitewe n’uburyo iyi modoka ye iteyemo ndetse n’ubuhanga yakoresheje ayikora n’ibikoresho yakoresheje ayikora.

Iyi modoka igizwe n’ibyuma by’ibisigazwa ndetse n’amapine asanzwe y’imodoka, ikaba ifite na diregisiyo nk’iyimodoka isanzwe ikoreshwa iyo utwaye imodoka .

Gusa ikaba ifite imyanya ibiri y’imbere gusa, uwashoferi ndetse n’uwumugenzi, iyi modoka ikaba igenda nk’izindi modoka zisanzwe ndetse umwihariko wayo ifite ,ikoresha ibitoro by’imodoka ndetse n’imirasire y’izuba bityo ukaba wahitamo icyo ukoresha cyangwa ushyiramo kugirango igende.