Print

Bizimana ntiyahiriwe n’urugendo rwo mu Budage

Yanditwe na: 31 August 2017 Yasuwe: 679

Umusore Bizimana Djihad ukinira ikipe ya APR FC ntiyahiriwe n’igeragezwa yakoreraga mu ikipe ya Fortuna Dusseldolf yo mu Budage nyuma y’ibyumweru yari amaze akora igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri mu Budage.

Uyu musore werekeje mu Budage nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Uganda ibitego 2-0 wabaye ku italiki ya 19 Kanama uyu mwaka , ntiyashoboye kwemeza abatoza ba Fortuna Dusseldorf kugira ngo bamuhe amasezerano, byatumye ahita afata icyemezo cyo kwigarukira mu Rwanda.

Bizimana aragera mu Rwanda kuri uyu munsi aho byitezwe ko ahita asinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2 nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Uyu musore yagiye gukora igeragezwa muri iyi kipe ku bufasha bw’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey waganiriye na Friedhelm Funkel utoza iyi kipe Fortuna Düsseldorf.

Iyi Fortuna Düsseldorf yambara amabara y’umweru n’umutuku yakirira imikino yayo kuri stade Esprit Arena yahoze yitwa LTU Arena kugera muri 2009 yakira abantu 54,600. Ni ikipe ikuze kuko imaze imyaka 122 ishinzwe kuko yashinzwe mu mwaka wa 1895.