Print

Mukunzi yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwerekeza muri Rayon Sports

Yanditwe na: 1 September 2017 Yasuwe: 2209

Umukinnyi Mukunzi Yannick werekeje mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri APR FC yatangaje byinshi nyuma y’uko iyi nkuru ibaye kimomo ndetse na nyuma yo guhura n’abafana ba Rayon Sports bari benshi ku Mumena ku munsi w’ejo taliki ya 31 Kanama 2017.

Uyu musore wari umaze imyaka isaga umunani akina mu ikipe ya APR FC cyane ko yazamukiye mu ishuli ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe ndetse akaba yari umukinnyi yagenderagaho,yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ubwo inkuru yabaga kimomo ku munsi w’ejo ko uyu musore yasinyiye Rayon Sports.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook na Instagram uyu musore yashimiye ikipe ya APR FC ku byo yamugejejeho ndetse agenera ubutumwa abafana bayo.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka umunani niwo mwanya wo gusezera ku muryango wa APR FC. Ndashimira mbikuye ku mutima Ubuyobozi, Abakinnyi twakinanaga n’abafana ba APR FC ku buryo bambaye hafi muri iki gihe cyose nari maze muri equipe.
Ubu ndi umukinyi wa Rayon Sport FC nje gufatanya n’abandi kugera ku ntego zitandukanye za Equipe. Nishimiye urukundo n’urugwiro nakiranywe n’Ubuyobozi, Staff Technique, Abakinnyi, n’abafana ba Rayon Sport.

Ndishimye kandi meze neza muri Equipe yange nshya. Nje gufatanya na bagenzi bange guha ibyishimo Equipe yaba ari mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.”

Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 2 ku munsi w’ejo taliki ya 31 Kanama 2017, aho yahawe akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda