Print

Ahahoze hatuye umugore wa Musinga hagiye kubungabugwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 September 2017 Yasuwe: 7912

Inzu y’ amategura n’ amafari ahiye bigaragara ko yari yubatswe mu buryo bwa gihanga n’ ubwo ubu yatangiye kwangirika niyo yari ituwemo na Nyirakabuga Therese wabaye umwe mu bagore b’Umwami Yuhi V Musinga.

Iyi nzu iherereye Mu mudugudu wa Kibimba, mu kagari k’Akagarama, mu murenge Rurenge mu karere ka Ngoma, ubuyobozi bw’ akarere buravuga ko bugiye kuyitaho kuburyo mu mwaka umwe haraba hageze icyapa kigaragaza ko ari ahantu nyamateka.

Ni nyuma y’ uko abazi uyu Umwamikazi Nyirakabuga waranatwaye ahahoze ari komini Kigarama n’ababwiwe amatekaye ye basabye ko aho hantu hakwitabwaho. Kakaba.

Rutagenwa Jean Bosco umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Umuco na Siporo yatangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko aho Umwamikazi Nyirakabuga Thérèse wari umugore w’umwami Musinga yari atuye hafatwa nk’ahantu habumbatiye amateka akomeye, ndetse ko Akarere kateganya ko bitarenze uyu mwaka yashyirwa ibimenyetso biharanga

Yagize ati “Mu byo duteganya byihutirwa ni uko uyu mwaka wa 2017-2018 usiga tuhashyize icyapa kigaragaza ko ari ahantu ndangamateka. Ikindi gihe ubushobozi bwaboneka tukaba twahazitira, tukanavugana n’abuzukuru be; hariya hakaba umurage ndangamateka.”

Abatuye muri aka gace bumvikanisha ko bazi amateka ya Nyirakabuga, yaba abamubonye n’amaso yabo ndetse n’abamwumva cyangwa abamwuvise mu mateka.
Icyo abenshi bahurizaho ni uko yari umugore wa kabiri w’Umwami Musinga. Akaba yararangwaga no kubana neza n’abantu, kandi akaba yari abyibushye cyane.
Gatabazi Mariko wavutse mu 1939, ubu atuye mu kagari k’Akagarama, asobanura uko azi Nyirakabuga agira ati “yari umuntu munini cyane, yabanje kuba umuja wo mu rugo kwa Musinga, bukeye Musinga aza kumubyaraho umwana witwa Rwigemera. Ubwo ibyo kuba umuja biba bivuyeho, aba umugore we. Umugore wa Musinga mukuru Kankazi, yahise asa n’umwikata, maze Nyirakabuga umwami amuha kuba umutware ino mu ruhuriro rwa Musya Kigarama, Kirwa…”

Umusaza Mundanikure Ambroise w’imyaka 81 bari baturanye, unavuga ko yari umwana wo muri urwo rugo kuko ari ho yakoraga, agatumwa aho Nyirakabuga ashatse kwohoreza ubutumwa hose.

Mundanikure avuga ko Nyirakabuga yari umugore muremure kandi munini, akamenya kubana neza n’abandi, kandi n’aho umwami yari yaramuhaye gutwara ngo yahayoboraga neza.

Yagize ati “Nyirakabuga yari umwamikazi. Iwabo hari i Shyogwe ubu ni mu Karere ka Muhanga. Umwami Musinga yaramuharitse nyuma aramuca. Hanyuma umuzungu witwaga Kabutura, araza amwubakira hano iriya nzu, ni abazungu bayubakishije kuriya. Hari mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ababiligi.”

Asobanura ko Nyirakabuga ari we watwaraga komine Kigarama ahahoze ari muri perefegitura ya Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma), akayobora ahitwa i Mushya, Bumwe, Rwambohero, Nyindyi na Giseri. Icyakora ngo mu mwaka wa 1959, mu Rwanda habaye ibibazo byatewe n’ivangura maze Nyirakabuga ahungira i Zaza; ari naho bivugwa ko yaguye.

Mundanikure avuga ko Nyirakabuga yabyaye abana 3, kugeza magingo aya hakaba hari abuzukuruza be bajya baza gusura aho yari atuye, ari na bo basigaranye amasambu ye n’inzu.

Abaturage bifuza ko ahahoze hatuye Nyirakabuga hasanwa kuko habitse amateka
Ahahoze ari mu rugo rw’umugore w’umwami Musinga, ubu habaye itongo. Hari inzu bigaragara ko yari yubatse mu buryo bugezweho ariko yamaze kuvaho igisenge, inzugi n’amadirishya; habaye mu kidaturwa.

Icyo abatuye i Rurenge bahurizaho, ni ugusaba ko aha hantu hatunganywa neza kuko habumbatiye amateka yo hambere mu Rwanda.

Maniriho Vénuste wo mu kagari k’Akagarama ni byo agarukaho agira ati “iyi nzu ni iya Nyirakabuga wari umugore wa Musinga. Mbere yari ifite igisenge, isakaye neza, harimo n’inzugi n’amadirishya ariko ubu abantu bagiye biba inzugi n’amadirisha. Ariko iki ni ikemenyetso cy’amateka. Hakwiye gutunganywa, bakahavugurura, kuko ahantu higeze kuba umwami ni ahantu hakomeye.”

Niyoyita Egide na we avuga ko icyifuzo ari uko bahasana kugira ngo icyo kimenyetso cy’amateka kitazibagirana ku buryo n’abana bavuka bazamenya amateka yaho.


Comments

UMWUZUKU WA NYIRAKABUGA 29 April 2019

NYIRAKABUGA TEREZA NIWE MUTWAREKAZI WAMBERE WATEGEKANYE NA RUDAHIGWA YARUMUGORE WA MUSINGA ABYARA RWIGEMERA YARI CHEF RWOSE MURICYOGIHE BYARIBINTU BIKOMEYE UWABA YARABONYE IPHOTOYE RWOSE MWAYINSHAKIRA NABAHEMBA NIFUZA KUREBA UMUGORE WAJYAGA ABWIRA RUDAHIGWA INTEBEZOSE BAZICAYEHO AKAMUBWIRA ATI HAGURUKA GAHUNGU ABATWARE BAKAGIRUBWOBA ATINTUMUBUGIRE ZINAHAGURUTSA RUBANDA NDEBA UMWANA WANJYE NTIYARI NYINA ARIKO ABAKERA BAGIRAGA URUKUNDO AKUNVKO ARIWE YAHAGURUTSA AHOKUBWIRA UNDI NGONAMUHE INTEBE


16 September 2017

MWARIMU: NDABASHIMIRA INKURU MUDUHAYE. ARIKO UBUTAHA MUZAJYE MUBANZA MUREBE NABO MU MURYANGO WA BA BANTU MUBAVUGISHE.


4 September 2017

Nyirakabuga Therese ni uwa Cyigenza nyina ni Nyirakangore. Yavukiye i Rusororo mu Bwanacyambwe.
Yari koko muka Musinga ariko ntiyigeze aba umuja kwa Musinga kandi Kanjogera umugabekazi ari nyirasenge. nkuko ikinyamakuru cyanyu kibivuze.
Ntabwo iwabo ari ishyogwe. Mbere ko mwandika amateka mujye mubanza mubaze abakomoka kuri uwo mushaka kwandikaho.