Print

Kenya: Urukiko rw’ ikirenga rusheshe ibyavuye mu matora ya Perezida aheruka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 4913

Urukiko rw’ ikirenga mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 rwasheshe ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya aheruka rutegaka ko andi matora azakorwa bitarenze iminsi 60.

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga yavuze mu gihe cy’amatora hari ibyakozwe bitubahirije amategeko .

Inkuru y’ Ikinyamakuru The East African ivuga ko uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ ikirenga nyuma yo kubona ko hari ibibazo byagaragaraye muri aya matora yakurikiwe n’imvururu zahitanya bamwe.

Mu myanzuro y’urukiko bavuga ko nubwo Kenyatta ariwe watsinze amatora agomba guhatana ndetse ko bigomba gukorwa bitarenze iminsi 60 kuva iri tangazo risohotse.

Ibi bibaye mu gihe mu kwezi gushize komisiyo y’ amatora yari yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora ndetse ko ariwe Perezida wa Kenya.

Nubwo ariko iyi Komisiyo yari yatangaje ko Kenyatta ariwe watsinze amatora Raila Odinga bari bahanganye yamaganye ibyavuye mu matora avuga ko abajura bakoresha ikoranabuhanga binjiye mu ikoranabuhanga ry’ iyi komisiyo bagahindagura ibyavuye mu matora.

Amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama. Itangazwa ry’ ibyayavuye ryakurikiwe n’ imvururu.

Mu majwi y’agateganyo yagaragaza ko Uhuru Kenyatta afite 54,3 %, mu gihe Odinga amukurikira na 44,8 % nyuma yo kubarura amajwi y’abatoye ku kigero cya 95,3% nk’uko BBC yabitangaje.

Nyuma y’amatora hakurikiyeho imyigaragambyo yatangiye nyuma y’uko mu myaka icumi ishize hari habaye indi yanaguyemo abagera ku 1 100, abagera ku 600,000 bakava mu byabo ubwo Mwai Kibaki na Odinga bari bahanganye.

Ku wa 11 Kanama nibwo Komisiyo y’Amatora ya Kenya yatangaje ko Perezida Kenyatta yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ahigitse abo bahanganye barimo Raila Odinga wahise atanga ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga asaba ko ibyavuye mu matora byateshwa agaciro.


Comments

Kili 3 September 2017

Africa ndetse n’isi ikeneye abantu nkaba pe. Kenyans bizere high court kuko bafite aho bahera.IMANA IHE UMUGISHA DAVID MARAGA.Niba nothing behind.


man power 1 September 2017

Nshimiye abacamanza ba kenya abaturage bagiye kubagirira icyizere ntago babo gamye tubasabire IMANA ibarinde maunt kenya mafiya yica aba vugisha ukuri umunsi kuwundi


Umwana Alphonse 1 September 2017

Ndabona Africa irimo igererageza. Urukiko ndarwemeye pe!


Ake Christian 1 September 2017

Ndabemeye ubutabera burigenga.