Print

Rubavu: Mu musarane hakuwemo imbunda yo mu bwoko bwa Ak 47

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 1471

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Nzeli 2017 Imbunda yo mu bwoko bwa AK47 yavumbuwe ubwo havidurwaga umusarane w’inzu iheruka kugurwa n’abajyanama bw’ubuzima mu Mudugudu w’Inkurunziza.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, mu kagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi. Amakuru aravuga ko iyi mbunda yasanzwe idafite magazine y’amasasu ngo yahise ishyikirizwa inzego z’umutekano.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Theobard Kanamugire abwiye Umuryango.rw, ko ayo makuru ari mashya kuri we ariko ko agiye kubikurikirana akaza gutangaza amakuru arambuye mu masaha ari imbere.