Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yahisemo kwita umwana w’ingagi ‘Uruyange’ yavuze ko ari izina amaze iminsi atekerezaho bishimangirwa n’inzira abahanzi bahisemo yo gukundisha abanyamahanga u Rwanda.
Umuhanzi The Ben usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yise umwana w’ingagi URUYANGE
Muri uyu muhango witabiriwe n’abanyamahanga batandukanye, basusurikijwe na Bruce Melodie ndetse na Jay Polly mbere y’uko Umukuru w’Igihugu agera mu Kinigi ahabereye uyu muhango wo kwita amazina abana b’ingagi.
Ni ku nshuro ya 13 mu Kinigi mu karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita amazina ingagi 19, zirimo abana b’ingagi 14, Ingagi 4 z’ ingore n’umuryango umwe mushya.
Jay Polly yasusurikije abitabiriye uyu muhango mu ndirimboze zigezweho.
Bruce Melody yinjiriye mu ndirimbo Too much afatanije na Jay Polly anagumaho abaririmbira indirimbo ze zikunzwe nka Ndimukinya.
AMAZINA YAHAWE INGAGI:
Dr Tara Stoinski uyoboye itsinda rya mbere ry’abagiye kwita amazina aravuga uruhare rwa Dian Fosey ayobora mu kurengera ingagi.
Dr. Tara Stoinski uyobora umuryango ukora ubushakashatsi ndetse ukarengera ingagi “Dian Fossey / Karisoke Research Centre” yise umwana w’ingagi MACIBIRI
Hon. Laurent Lamothe wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Haiti wise umwana w’ingagi IKORANABUHANGA
Dr. Eberhard Fischer uyobora ishami ryiga ku binyabuzima (Botany & Biodiversity) muri “University of Koblenz – Landau Germany” wise ingagi ISUKU
Umukinnyi wa Filime Patience Ozokwor uzwi nka “Mama G” muri Nigeria yise umwana w’ingagi INKESHA
Umumurikamideri Veronika Vařeková uzwi cyane muri Czech Republic yise umwana w’ingagi UBWIZA
Dr Olivier Nsengimana ufite umuryango witwa “Rwanda Wildlife Conservation Socieity” yise INYANGE
Joe MacDonald ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za America wasuye ingagi zo mu birunga by’u Rwanda inshuro zirenga 100 yise umwana w’ingagi INKINGI
Thomas Schaefer uyobora ishami ry’uruganda rukora imodoka Volkswagen Group ryo muri South Africa yise ingagi NSANGANIRA
Andrew Muir uyobora umuryango “Wilderness Foundation Africa” wo muri South Africa yise ingagi UBUDASA
Dr.Nyinawamwiza Laetitia umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (College of Agriculture, Animal Science & Veterinary Medicine –CAVM) yise ingagi IRIBA
Jean Kayihura uturiye Parike ya Gishwa yise umwana w’ingagi MUDAHINYUKA
Greg Bakunzi umuyobozi w’ikigo “Amahoro Tours and Red Rocks” yise ingagi TEMBERURWANDA
Winnie Kiiru uzwiho kurinda inzovu muri Kenya yise umwana w’ingagi ARAKAZA
Umusitari Chloe Bello ukina Filime ndetse akanamurika imideri mu Bufaransa yise umwana w’ingagi IYAMARERE
Gisa Gakwisi umwana wakoze imbata ijya kumera nka “Kigali Convention Center” mu ibumba yise umwana w’ingagi URUNGANO
Justin Stevens umuyobozi mukuru wa “One and Only (Nyungwe House)” ukomoka muri Canada yise ingagi IMIRASIRE
Graham Ledger uyobora SingitaGrumeti Reserves mu Rwanda yise ingagi UMUHOZA
Umuhanzi The Ben usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yise umwana w’ingagi URUYANGE
Umuherwe w’umunyamerika Howard Buffett yise umwana w’ingagi UMUTWARE
Photos:Igihe