Print

Wayne Rooney yafashwe na Polisi y’Ubwongereza

Yanditwe na: 1 September 2017 Yasuwe: 585

Umukinnyi Wayne Rooney wari umaze igihe atavugwaho imyitwarire mibi,bitewe n’ igitsure yashyirwagaho no kuba yari kapiteni wa Manchester United n’uw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, ku wa Kane Taliki ya 31 Kanama 217 yafashwe na polisi y’Ubwongereza atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Uyu mugabo w’imyaka 31 uherutse gusezera mu ikipe y’igihugu yafashwe atwaye imodoka yafashe ku gasembuye ubwo yari avuye mu kabyiniro kitwa Bubble Room ko hafi y’aho atuye mu mugi wa Cheshire.

Wayne Rooney umaze gutsinda ibitego 2 mu mikino 3 amaze gukina muri Premier League uyu mwaka, yategetswe kwitaba Polisi y’iki gihugu kugira ngo ahatwe ibibazo aho icyaha n’ikimuhama azahanwa bikomeye.