Print

Knowless yahishuye icyo yakundiye Clement babyaranye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 6775

Knowless Butera yanditse amagambo yuzuye gutebya, amarangamutima no gushimangira urwo yakunzwe n’umugabo bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo nta muntu numwe uzi ibyabo kugeza kuri Christopher wari warahaye gasopo yo kuvuga inkuru y’urukundo rw’abo.

Ni ubutuma uyu mugore w’umwana umwe yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 31 kanama 2017. Knowless cyangwa se umwite Mama ‘Or’ yandikanye ishimwe rikomeye ku Mana, avuga ko umwana we nakura azishimira kugira umubyeyi w’umugabo nka Clement.

Aba bombi bakoze ubukwe bw’agatangaza.

Ngo mu gihe cyose amaranye na Clement, amukunda kubera uwo ariwe, akomeza avuga ko yamunyujije mu buzima we atashobora kwiyereka.Hejuru y’ibyo amuragiza Imana kugirango izamuhe Ijuru ryifuzwa n’abakirisitu bose.

Mu butumwa bw’icyongereza twagenereje mu Kinyarwanda, Knwoless uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Winning Tem’ yanditse ati “ Isabukuru Nziza ku Inshuti Yanjye “MAGARA” @clementishimwe babez Uri inshuti Umuntu wese yakwifuza kugira m’ubuzima bwe…..Wampaye ubucuti budasanzwe, wubatse urukundo ruhamye, Wakomeje ku nkunda mu gihe nabaga nihebye, watumye nongera guseka ubwo nabaga nabyibagiwe."

Uyu muhanzikazi avuga ko yakunze Clement kubera ko hari ibyo yamweretse we atari yarabonye, ati " Ndabikunda cyane nawe urabizi, Nagukundiye cyane kuba waranyeretse ibyo njyewe ubwanjye ntabasha kureba, Humm nkunda Amahoro Umpa. Ndabizi ko BUTERA aje nonaha mubyo yanshimira kukugira nk’inshuti “MAGARA” byaza ku Isonga. Ishimwe Or Butera ni umwana w’umunyamahirwe ku isi, nishimiye kuba ndi kumwe nawe uyu munsi, warakoze kuba warambereye urugero, sinabona icyo nkwitura gusa Ibyiza byo mu ijuru uzabigereho, Isabukuru nziza kuri wowe Mwiza Clement Ishimwe.”

Clement nawe yahise yanditse avuga ko abuze icyo avuga nyuma yo gusoma amagambo yandikiwe n’umugore we agira ati “Ndumva mfashwe n’urukundo, Wakoze kubwa buri kimwe Butera Knowless, Reka tubyishimire ntabatazabaho ejo.”

Clement, ni ubushabitsi muri muzika afite kompanyi y’ubucuruzi yise Kina Music ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Tom Close, Dream Boys ndetse n’umugore we, Butera Jean D’Arc wamamaye nka Knowless.

Knowless, ni umunyamuziki w’ubashywe, yavuze cyane ndetse aganirwaho ubwo bamwe babaga biteretse inzoga bise ’Knowless’.Yabaye kimenya bose kubera ikimero abandi bashidukira kumva inkuru y’urukundo rwe na Safi yashyizweho akadomo.

Tariki ya 7 Kanama 2016 nibwo Butera Knowless na Ishimwe Clement bakoze ubukwe bw’agatangaza bwavuzwe cyane mu Rwanda bitewe n’uburyo bwari bunogeye ijisho.