Print

Kagame yafunguye ‘Bisate Lodge’ yubatse mu ishusho y’ibirunga by’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 19902

Mbere ya saa sita zo kuri uyu wa 01 Nzeri 2017 Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ‘Bisate Lodge’ iherereye mu majyepfo ya Pariki y’Iburunga mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Bisate Lodge ni imwe mu mahoteli ahenze (Luxury hotels) ku rwego rw’Isi. Iri mu ntera y’iminota 20 gusa mu modoka uturutse mu Kinigi, wakirwa n’amazu asakaje ibyatsi afite ishusho y’ibirunga.

Iyo hoteli iherereye ahazwi nko muri Bisate; igice cy’icyaro kibisi kiri mu mizi ya Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Igishushanyo mbonera cy’imbere muri Bisate Lodge cyakozwe n’umuhanga mu by’ubwubatsi, Caline Williams-Wynn, wo muri Cape Town.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere(RDB), gisobanura ko yubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu Rwanda; yubatswe n’Ikompanyi ya ‘Wilderness Safaris Group’.

Mu ijambo rye, Kagame yashimye abashoramari bagira uruhare mu bukerarugendo, ati “Ndagira ngo nshimire abashora imari mu bukerarugendo, mu kubungabunga ibidukikije; bamaze kutubwira amazina yabo, turabashimira…”

Inyubako za Bisate Lodge uko ari esheshatu zubatswe ku muzenguruko w’umutemeri w’aho ikirunga cyarutse.


Kugira ngo ushobore kurara ijoro rimwe mu cyumba cya Bisate Lodge bisaba ko wishyura 1,400$, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 1 n’ibihumbi 175RWf.

Ibyumba by’iyi hoteli bitatse mu budodo gakondo nk’intamyi, imihotora, imbingo.


Photos: Kigalitoday


Comments

soso 3 September 2017

Wow.u Rwanda rusigaye ari rwiza pe.mbega ahantu heza