Print

FIFA yasabye ko amatora ya Perezida wa FERWAFA yigizwa inyuma amezi atatu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 1797

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA ryamaze gusaba Ferwafa[Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda] ko bakwigiza inyuma amatora y’umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe.

Mu ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA bagaragaza ko bafashe uyu mwanzuro kubera ko bashaka kuzakurikirana ayo matora by’umwihariko. FIFA isaba ko nibura yakwigizwa inyuma kugezwa mu mezi atatu ari imbere bivuze ko ari hafi mu Ukuboza 2017.

Amatora ya FERWAFA yaburaga iminsi 10 ngo abe kuko yari ateganyijwe tariki ya 10/09/2017. Nzamwita Vincent De Gaulle, usanzwe ayoboye FERWAFA ahatanye bikomeye na Mwanafunzi uvuga ko azanye impinduka muri ruhago.