Print

Kenyatta yemeye icyo amategeko ateganya, Odinga asabira ibihano abagize Komisiyo y’amatora

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 3604

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeli 2017, The East African yandikirwa mu gihugu cya Kenya yasohoye inkuru igizwe n’imirongo ine yanyujijemo itangazo ry’urukiko rw’ikirenge rwasabye ko amatora Kenyatta yatsinze aseswa.

Urukiko ruvuga ko rwatanze iminsi 21 kugirango hakomeza gusuzumwa niba nazindi ngingo bashingiraho. Uru rukiko kandi rwavuze ko itegeko riteganya iminsi 60 kugirango amatora yongere abe.

Perezida Uhuru Kenyatta bivugwa ko yatsinze amatora yavugiye ijambo mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ryiganjemo ubutumwa yagenewe abaturage b’iki gihugu, anaboneraho gutangaza ko atemera icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kuburizamo amajwi yagize, gusa avuga ko yubaha icyo amategeko yemeje.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko Urukiko rw’Ikirenga ngo rwambuye abaturage ba Kenya ubushake bwabo ubwo bamutoraga ngo yongere abayobore.

Abacamanza batandatu bari mu Rukiko banzuye ko Komisiyo y’amatora itigeze yubahiriza uko amatora yagombaga gukorwa nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.
Uhuru Kenyatta we yagize ati “Njye ntabwo nemeranya n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kuburizamo amajwi, gusa ndemera ibyo bemeje, icyo navuga ni uko gutsinda byari ubushake bw’abaturage.”

Mu ijambo ritageze ku minota ibiri, Uhuru yabwiye abaturage ba Kenya gukomeza gukundana uko byagenda kose, yavuze ko nubwo bashwana bapfa ubusa byanga bikunda umuturanyi atazigera ahinduka, yasabye Imana kuba hafi Kenya mu gihe nk’iki bagiye mu matora.

Ari kumwe na Visi Perezida William Ruto, Kenyatta yagize ati “Umuturanyi wawe azahora ari umuturanyi wawe, muhore mutuje kandi mu mahoro.”

Raila Odinga utajya aripfana aherekejwe n’abarwanashyaka be, yabwiye itangazamakuru ko anyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko ariko nanone asaba ko abari bagize Komisiyo y’amatora bakurikiranwa mu matora bakaryozwa ibyo bakoze.

Odinga yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka ku baturage ba Kenya, ibi kandi bigomba kwagukira no ku mugabane wa Afurika wose, ubu icyo mvuga ni uko nta cyizere mfitiye Komisiyo y’amatora iriho, ahubwo abari bayigize bagomba kuburanishwa.”

Uhuru Kenyatta w’imyaka 55 yari yatsinze Raila Odinga w’imyaka 72 ku majwi 54,27%, mu gihe Odinga yari yagize 44,74%.

Abasesengura Politiki bavuga ko, Kenyatta ashobora kuba ari wabwiye urukiko rw’ikirenga gutangaza ibi kugirango yongere ahatane antsinde mu mucyo kuburyo Odinga noneho azamera.

Abandi bavuga ko, Odinga ari kuvanga indimi aha bashingira ku kuba nyuma y’amatora yaravuze ko atemera urukiko rw’ikirenge aho yavuze ko ububasha bwarwo abushidikanyo.Ngo kuri ubu yemeye ko bakoze akazi kabo.