Print

Kirehe: Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi y’ibihumbi 38

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 401

Ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama, ntibyashobokeye uwitwa Uwiringiyimana, wo mu murenge wa Nyamugari , mu karere ka Kirehe , kugera ku mugambi we wo guha umupolisi ruswa y’amafaranga 38,000 kugirango arekurirwe moto ye yari yafatiwe mu makosa yo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) J Bosco Dusabe, yavuze ko Uwiringiyimana , uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ari naho afungiwe, aho yari azaniye ruswa umupolisi ushinzwe ishami rishinzwe umutekano mu muhanda muri kariya karere."

Asobanura uko byagenze, IP Dusabe yagize ati:" Uwiringiyimana yahamagaye uwo mupolisi kuri terefone igendanwa, amubwira ko yamufasha akemera icyo yise Fanta maze akamusubiza moto ye ubundi yari yafunzwe kuko yari ayitwaye nta ruhushya rwo kuyitwara afite ndetse nta n’ubwishingizi yari ifite, maze amusaba ko yayimuha nawe akayirekura."

IP Dusabe yakomeje agira ati:" Uwo mupolisi yamugiriye inama y’uko yakora ibisabwa kugirango asubirane moto ye RB 474 U , ni ukuvuga kujya kwishyura amande y’’amafaranga 60,000, undi akomeza guhatiriza ko yakwihangana akakira Fanta yamugeneye ingana na 38,000 ari nayo yafatanywe yitwaje nyuma yo kumusanga mu biro bye.”

IP Dusabe yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibibya ruswa n’ibindi."

IP Dusabe yagiriye inama abavandimwe n’inshuti b’umuntu ukurikiranyweho icyaha cyangwa ikosa runaka kujya bategereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho, akaba ari muri urwo rwego yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.