Print

Kirehe: Polisi yafashe moto ebyiri zari zipakiye imyenda ya caguwa ya magendu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 September 2017 Yasuwe: 697

Mu ijoro ryo ku itariki 31 Kanama, Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, sitasiyo yayo ya Gatore , ku bufatanye n’abaturage yafashe moto ebyiri zari zipakiye imyenda ya caguwa ya magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, IP J Bosco Dusabe yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage , sitasiyo ya Polisi ya Gatore yateguye bariyeri mu muhanda, hahita hafatwa moto ebyiri: RC820K yari itwawe na Sibomana Jean w’imyaka 33; na RC997 D yari itwawe na Mbonimpa Placide w’imyaka 21, bombo bavuga ko iyi caguwa bari bayivanye ahitwa Nyamugari bayijyanye ahitwa Kibaya mu karere ka Ngoma .

IP Dusabe ati:” Abafashwe n’ibyo bafatanywe bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe moto na caguwa bigomba gushyikirizwa ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro.”

Yagize kandi ati:"Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi idindira ryabwo bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera izo nyungu rusange".

IP Dusabe yaboneyeho kugira inama no kwibutsa abacuruza magendu bose ko ihanirwa kandi iteza igihombo ba nyirayo iyo bafashwe, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwabo kubera gushaka inyungu z’ikirenga kuko mu byo bahanishwa harimo igifungo, gufatira ibyo baba bafatanywe ndetse n’amande yikubye inshuro cumi agaciro k’ibyafatiriwe tutibagiwe n’umwanya umuryango w’uwafashwe umutaho umugemurira n’ibindi ,…

Kuri iriya caguwa yafashwe, IP Dusabe yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bafite aho bahuriye n’iki gikorwa cyari kigamije kutariha imisoro.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya magendu n’uwari ayitwaye, maze akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera, bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurwanya by’umwihariko magendu (Revenue Protection Department-RPD) kugira ngo irusheho gukumira no kurwanya magendu ndetse no gufata abayikora.