Print

Kwizera Pierrot yemeje ko nta gahunda yo kwerekeza muri AS Kigali afite

Yanditwe na: 2 September 2017 Yasuwe: 1121

Umusore ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports Kwizera Pierrot yatangaje ko nta gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali afite ndetse yiteguye gukomeza gufasha ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ku wa Kane taliki ya 31 Kanama yayitangarije ko ibyo kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali bitashoboka cyane ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ukiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe bityo yiteguye gukomeza gukora uko ashoboye akayifasha gutwara ibikombe.

Yagize ati “Ndacyafitanye amasezerano y’umwaka umwe n’ikipe ya Rayon Sports, abayobozi banjye bashatse ko ngenda nagenda kuko AS Kigali iramutse inshaka yabibasaba ,niyo mpamvu batabishatse nakomeza ngakinira Rayon Sports.Icyifuzo cyanjye ni ugukina hanze,ndamutse mbonye amahirwe yo kwerekeza hanze nagenda gusa ubu ndi umukinnyi wa Rayon Sports.”

Uyu musore yavuze ko igihe akiri mu Rwanda byagorana kuba yagira indi kipe yerekezamo cyane ko icyifuzo cye ari ukwerekeza hanze y’u Rwanda .