Print

Tennis : Serena Williams yibarutse umwana w’umukobwa

Yanditwe na: 2 September 2017 Yasuwe: 539

Uwahoze ari nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bagore Umunyamerika w’imyaka 35 Serena Williams yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko bitangazwa n’umutoza we Patrick Mouratoglu.

Serena Williams ni umugabo we Alexis Ohanian
Uyu mutoza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umukinnyi we Serena ndetse n’umugabo we Alexis Ohanian bamaze kwibaruka ndetse anabifuriza amahirwe.

Yagize ati “Conglaturations Serena Williams.Ndishimye cyane kubw’umwana wawe w’umukobwa.ubu ndumva neza ibyishimo ufite.”

Uyu mugore yatangaje ko atwite mu kwezi kwa kane uyu mwaka nyuma yo kwegukana irushanwa rya Australian Open ryari irya 23 mu marushanwa akomeye amaze gutwara cyane ko kugeza ubu ariwe wa mbere umaze gutwara amarushanwa menshi akomeye muri Tennis (grand Slams).

Uyu mugore umaze gukorera amafaranga menshi muri Tennis kurusha abandi yatangaje ko yiteguye kugaruka muri Tennis mu kwezi kwa mbere umwaka utaha mu irushanwa rya Australian Open riteganyijwe gutangira ku italiki ya 15 kugeza ku ya 28 Mutarama 2018.

Inkuru yo kubyara kwa Serena Williams yashimishije abakinnyi benshi bari mu mikino ya US open aho abakinnyi nka Garbine Muguruza,Sloane Stephens n’abandi bamumwifurije ishya n’ihirwe.