Print

Kigali: Umugabo aravuga ko yamaze iminsi ibiri muri morgue bajya kumushyingura bagasanga ni muzima [VIDEWO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 September 2017 Yasuwe: 10291

Umugabo witwa Munyemana Jean de Dieu utuye I Kinyinya mu mugi wa Kigali yatangarije Umuryango ko yapfuye akamara iminsi ibiri muri morgue, abaje gufata umurambo ngo bage kuwushyingura bagasanga ni muzima.

Uyu mugabo twamusanze mu bitaro bya CHUK aho arimo kwivuriza ivune ikomeye yahuye nayo muri Kanama 2017, ubwo yari atwaye moto. Ni umumotari mu mugi wa Kigali.

Munyemana ni umugabo wubatse ufite abana babiri, ari mu kigero cy’ imyaka 35 y’ amavuko. Aganira n’ Umuryango yagize ubutumwa bwihariye aha abamotari bagenzi be agaragaza uko bakwiye kwitwara igihe bari mu muhanda.

VIDEWO

Uyu mugabo arasaba polisi y’ u Rwanda n’ izindi nzego bireba kumufasha kuko uwamugonze azwi ariko akaba yaramutereranye akanga kumuvuza.


Comments

Paulo Eduardo 3 September 2017

Nada para conte sobre eu realmente .
Desfrutando para ser um o sócio de umuryango.rw.
Eu realmente esperança Eu sou útil em um modo .

meu blog net : venda de imoveis penhorados pela segurança social