Print

Gatsibo: Rwakazayire amaze imyaka 19 ategereje ko Leta imuha ingurane y’ ubutaka bwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 September 2017 Yasuwe: 477

Rwakazayire Samuel uvuga ko amaze imyaka 19 ategereje ingurane, atuye mu mudugudu wa Gasave mu kagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Avuga ko mu mwaka wa 1998 Leta yubakiye abaturage basaga 10 mu isambu ye, kuva icyo gihe kugeza ubu akaba atarahabwa ingurane y’iyo sambu.

Abaturage batuye mu isambu y’uyu mugabo, ni imiryango 10 (ingo) y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi yahatujwe na Leta mu mwaka w’1998, aho yabubakiye imidugudu.

Avuga ko hari n’izindu ngo ebyiri zahatuye nyuma, aba bose bakaba nta ngurane bageneye nyir’isambu cyangwa ngo Leta imuhe ingurane.

Rwakazayire avuga ko kuba baramutwaye ubutaka ntahabwe ingurane byamugizeho ingaruka zirimo kubura aho ahinga ndetse akaba nta cyizere afite cyo kubona aho azatuza abana be.

Aragira ati “Ikibazo mfite ni akarengane nahuye nako, guhera mu 1998 abantu banturiye mu isambu ntibampa ingurane, ikibazo nkigeza mu buyobozi none kugeza n’uyu munsi ntibansubiza.

Uyu mugabo yungamo ati “abo bantu bafite ubutaka bwabo buruta n’ubwanjye, ikibazo nakigeza mu buyobozi bakambeshya ngo ejo ejo, kugeza uyu munsi ni yo mpamvu nitabaje ikinyamakuru cyanyu.

Uyu mugabo avuga ko nta muyobozi utazi ikibazo cye, kuko ngo yakigejeje ku kagari, kikagera ku murenge ndetse no ku karere.

Hatekimana Samuel, umwe mu baturage biyubakiye, nyuma yo gusabwa kuva mu cyaro yari batuyemo bakaza ku mu mudugudu, mu masambu ya Rwakazayire, avuga ko yiteguye gutanga ingurane mu gihe ubuyobozi buzaba buje kumwumvikanisha na nyir’isambu, kubera ko batumvikana ku ngurane amusaba.

Avuga ko iyo abahaye ku isambu afite mu cyaro bayanga ngo ni nto, yabaha amafaranga na yo bakayanga ngo ni make, bityo akaba asaba ubuyobozi ko bwabumvikanisha.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu isambu ya Rwakazayire, basaba leta ko yabafasha kubona ingurane yo guha umuturanyi wabo, kubera ko bo nta bushobozi bafite.

Mukankusi Viviane, umwe muri bo, yabwiye Izubarirashe dukesha iyi nkuru ati “Twaje muri aya mazu bayatuzanyemo kuko tutari dushoboye kwiyubakira, twifuza ko kugira ngo tubone ingurane ubuyobozi bwatwubakiye bwadufasha bukatwishyuriraho amafaranga make, natwe tukagira ayo twongeraho kuko twe nta bushobozi twabona.”

Undi muturage nawe warokotse Jenoside baturanye muri iyo sambu yunzemo ati ”twebwe ntabwo ari twe twiyubakiye amazu, baratuzanye badushyiramo nk’abantu batishoboye ari ko njye ku rwanjye ruhande ndumva icyo gutanga ingurane cyakemurwa na Leta kubera ko nta bushobozi dufite.”

Manzi Théogene, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise, bityo akaba agiye kugikurikirana, ariko kikabanza gusesengurwa, kuko ngo bitumvikana ukuntu umuntu yamara iyi myaka yose atarakemurirwa ikibazo.

Yagize ati, “Kugikurikirana ni ngombwa ariko urumva urwo ruba ari urubanza rw’umwe, icyo kibazo gisaba kugisesengura kugira ngo hagire umwanzuro ufatwa, kuko urumva ikibazo nk’icyo ngicyo kiba cyarabaye icyo gihe umuntu akaba akibajije mu mwaka wa 2017, niba ufite nimero ye wamubwira akaza ku karere umuntu agafata umwirondoro we noneho tukagera yo tutabanje kuyoba.”

Yaba abacitse ku icumu rya jenoside batujwe muri iyi sambu na Leta ndetse n’abandi baturage bayitujemo, bose bavuga ko koko babizi neza ko isambu batuyemo ifite nyirayo.

Gusa banashinja nyir’isambu kuba yaratinze gukurikirana ikibazo cye, ariko bakaba basaba n’ubuyobozi bw’akarere kwinjira muri iki kibazo kugira ngo ngikemurwe burundu ngo hato kitazatera amakimbirane.