Print

Perezida Kagame yasimbuje Umuyobozi Mukuru wa WASAC

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 September 2017 Yasuwe: 3717

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakuye James Sano ku mwanya w’ ubuyobozi bukuru bw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC ashyiraho n’ abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri nshya ebyiri ziherutse gushyirwaho.

James Sano yasimbujwe Bwana Aime Muzola nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ibiro bya Minisitiri w’ intebe.


Comments

kamanzi 2 September 2017

Sinaherukaga batubwira ko WSAC na UCL ari ibigo byigenga da?! None Perezida wa Repubulika abigenera ubuyobozi ate?! Ubanza ari ibigo bya Leta na hatuna habari! Erega Leta nibivemo, ihemo abikorera imigabane yabo, bacuruze nk’uko abandi bose bacuruza tubone service nziza, tuve muby’ISARANGANYA ryabaye KARANDE muri uru Rwanda! Wagira ngo dutuye mu butayu butagira amazi n’amashanyarazi. Kenshi cyane mu ntara imigoroba ntibona amashanyarazi! Remera-Kabeza ntibagira amazi! Imirenge yo mu mujyi wa Kigali y’icyaro ntigira amazi abaturage bakaribwa n’ingona bororewe na RDB! 2020 turayikozaho imitwe y’intoki!


gaga 2 September 2017

Nagende rwose. Wasac na service mbi yabo....! Ahubwo amanuke arebe no muri ba chef ba za Branch ahereye i Remera birarenze! Bakeneye umweyo. Baveho ..bagende bose...bakora nabi pe ! nabi pe!