Print

Amakipe azitabira Tour du Rwanda y’uyu mwaka yamenyekanye

Yanditwe na: 2 September 2017 Yasuwe: 548

Kuri uyu munsi Taliki ya 02 Nzeri uyu mwaka, nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare hano mu Rwanda ryamaze gutangaza amakipe 17 azitabira Tour du Rwanda, irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 9 kuva ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Aya makipe agera kuri 17 aturutse hirya no hino ku isi aho aje kwitabira iri rushanwa rimara icyumweru rizenguruka u Rwanda guhera ku italiki ya 12 kugeza kuya 19 Ugushyingo uyu mwaka.

Ayo makipe ni aya akurikira
Team Rwanda,Club benediction, Club les amis sportifs, Mauritius National Team,Ethiopia National Team ,Eritrea National Team,National team of Morocco,National Team of Algeria,Dimension Data for Qhubeka (South-Africa),Tirol cycling team (Austria),Team illuminate (USA) ,Bike AID (Germany) ,Dukla Banska Bystrica (Slovakia) ,interpro cycling academy (Japan),Team Lowestrates.com (Canada),Team Haute-Savoie / Auvergne Rhône-Alpes (France)Team Kenya Riders Safaricom (Kenya)

Tour du rwanda y’uyu mwaka izezenguruka u Rwanda ku ntea ireshya n’ibirometro 819 aho izatangirira kuri stade Amahoro hakinwa agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye(prologue).

Uko uduce tugize Tour du Rwanda 2017 duteganyijwe:
PROLOGUE:Ku cyumweruTaliki ya 12 Ugushyingo – Kigali
Agace ka 1: Kuwa Mbere Taliki ya 13 Ugushyingo – Kigali - Huye
Agace ka 2: Ku wa Kabiri Taliki ya 14 Ugushyingo – Nyanza - Rubavu
Agace ka 3: Ku wa Gatatu Taliki ya 15 Ugushyingo – Rubavu - Musanze
Agace ka 4: Ku wa Kane Taliki ya 16 Ugushyingo – Musanze - Nyamata
Agace ka 5: Ku wa Gatanu Taliki ya 17 Ugushyingo – Nyamata - Rwamagana
Agace ka 6: Ku wa Gatandatu Taliki ya 18 Ugushyingo – Kayonza - Kigali
Agace ka 7: Ku Cyumweru Taliki ya 19 Ugushyingo – Kigali