Print

Polisi y’u Rwanda yavuze ku banyamakuru bivugwa ko bahohotewe n’umujepe bagiye kwa Rwigara

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 September 2017 Yasuwe: 10147

Mu ijwi ry’umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, ACP Theos Badege yahakanye ko hari abanyamakuru b’u Rwanda ndetse n’abakorera ibinyamakuru mpuzamahanga bahohotewe ubwo bari bagiye mu rugo rwa Assinapol Rwigara, Badege yavuze ko habayeho kutumvikana.

Umuryango.rw ufite amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017 ahagana mu masaha ya saa kumi aribwo abanyamakuru barimo Yvan Mugisha wa The EasterAfrican , Eric Bagiruwubusa ukorera Ijwi rya Amerika , John Williams Ntwali w’ikinyamakuru Ireme News hamwe na Bob Robert Mugabe wo mu kinyamakuru Greatlakes bagiye mu muryango wa Rwigara Assinapol utuye mu Kiyovu.

Kiyovu mujyi wa Kigali ni kamwe mu gace gahora karinzwe kubera ko gaherereyemo urugo rw’umukuru w’igihugu, Paul Kagame. Hari amakuru avuga ko, iki kibazo cy’abanyamakuru n’abashinzwe umutekano cyamaze hafi amasaha atanu, abanyamakuru bakomeje koherereza ubutumwa mu nzego zitandukanye zirimo RMC na Polisi y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko abasirikare bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu bagize impungenge z’urujya n’uruza rw’abantu babonaga muri ako gace begereye abarimo abanyamakuru barabibwira, ngo baganiriye ariko habaho kutumvikana nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.

Yagize ati “ Mu bigaragara habayeho ukutumvika hagati y’abasirikare n’abanyamakuru, bikaba bitari bikwiriye kuko bose bari mu kazi kabo mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Abanyamakuru bihutiye kumenyesha Polisi y’igihugu ikibazo cyabaye. Nta mpamvu n’imwe ihari yo kuvuga ko habayeho ihohoterwa.”

Mu itangazo, Polisi y’u Rwanda yanashyize ku rukuta rwa Facebook, ACP Badege asobanura ko Polisi y’Igihugu yubahiriza uburenganzira bw’umunyamakuru bwo gutara inkuru igiye byuharije itegeko ribiteganya.

Polisi kandi yanabeshyuje amakuru azengurutswa imbuga nkoranyambaga avuga ko abo muryango wa Rwigara uko ari bane bafunze, Badege avuga ko uwo muryango usurwa iwabo ndetse n’umunyategeko wabo abasura, hejuru y’ibyo iyo bakenewe mu iperereza baritaba.

Badege avuze ibi mu gihe Musaza wa Diane Rwigara witwa Aristide Rwigara aherutse kubwira BBC ko yahamagaye abo mu muryango we bose akababura ku murongo wa Telefone.

Diane Rwigara n’umuryango we bamaze iminsi bakorwaho iperereza n’Igipolisi cy’u Rwanda bafatanyije na RRA.

Ku wa 30 kanama 2017 Polisi y’u Rwanda ishami ry’ubugenzacyaha "CID" ryakoze igikorwa cyo gusaka urugo rwa Rwigara,ndetse abagize uyu muryango wa Rwigara bakaba bakomeje kwitaba CID bahatwa ibibazo ku byaha by’inyandiko mpimbano no kunyereza imisoro bakekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege,yatangarije ikinyamakuru Umuryango.rw, ko nta muntu wo mu muryango wa Rwigara ufunzwe nkuko biri kuvugwa,ahubwo icyabayeho ari ugusaka uyu muryango kugira ngo hakomeze hashakishwe ibimenyetso ku byaha bakurikiranyweho.

Yagize ati "Ku munsi w’ejo CID yakoze isaka mu rugo rwa Rwigara igamije gusahaka ibimenyetso abo muri uyu muryango bakurikiranyweho,birimo inyandiko mpimbano no kunyereza imisoro,nta muntu wo muri uyu muryango ufunze uretse ko iperereza rigikomeje bakomeje kwitaba ishami ry’ubugenzacyaha rya Polisi".

Umuryango wa Rwigara uravugwaho kurigusa imisoro ingana na miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda, 6 000,000,000Rwf kuva mu 2012 bashinga uruganda rwakoraga itabi.

Hari amakuru avuga ko ubwo Polisi yasakaga urugo rwa Rwigara habonetseyo miliyoni 150RWf.

Polisi kandi ikurikiranyeho uyu muryango gushaka kurigisa imisoro ya RRA iva mu ruganda basanzwe bafite. Ngo iriperereza Polisi y’Igihigu irihuyeho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi nabo [Umuryango wa Rwigara] barabizi hari n’ibyo biyemereye muri RRA.”

Diane Rwigara yavuzweho gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka aho amwe mu mazina y’abamusinyiye Komisiyo y’Amatora yavuze ko harimo n’abari bamaze igihe barapfuye.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo Komisiyo y’amatora mu Rwanda, NEC yatangaje abakandida batatu ntakuka bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda aribo Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party n’umukandida w’igenga Philippe Mpayimana.

Ni mu gihe Gilbert Mwenedata, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Shima Rwigara batamerewe kwiyamamaza bitewe n’uko hari ibyangomba batujuje harimo imikono 600 y’abantu bagomba kubasinyira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.


Comments

Rwimo 6 September 2017

Nyabuneka bwana Badege ko isi idasakye wagiye uvuga uziga?