Print

Anita Pendo yari yaratwariye kurigata ‘Ibumba’, akagira umushiha umugabo we amusize

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 September 2017 Yasuwe: 8812

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, Anita Pendo, yamaze guhishura ko mu gihe yari atwite yabaye mu buzima bwifuza kurya Biscuit za Compat kurigata ibumba no gushaka ko umugabo we amuhora iruhande.

Ni mu kiganiro yahaye RBA asanzwe anakorera, uyu mugore yafatanyaga n’umugabo we basanzwe babana ku Gisozi mu mujyi wa Kigali kubwira umunyamakuru urugendo yanyuzemo kugeza yibarutse.

Yumvikanaga aseka cyane anumvikanisha ingufu zidasanzwe nyuma y’iminsi itatu yibarutse, yishimiye imfura ye yakunze kuvuga ko yamuruhije mu minsi ya nyuma mbere y’uko yibaruka aho yabyariye mu bitaro bya La Croix du Sud.

Ngo mu mezi agera ku icyenda yamaze atwite, yashakaga cyane kurigata ibumba no kumva anyotewe no kurya Biscuit za Compat, ngo yumvaga umugabo we, Ndanda Nizeyimana ukinira As Kigali atamuva iruhande.

Anita Pendo yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu banahaye izina.
<img33088|center>
Yakomeje avuga ko no mu masaha y’ijoro iyo yumvaga ashaka kurya Biscuit yabyutsaga umugabo we akajya kuzishaka, aha ariko yavuze ko nubwo umugabo yajya gushaka izo Biscuit yasigaranaga agashiha yumva umugabo we agiye kure.

Yagize ati “Icya mbere, eeeh mbere na mbere yari Biscuit ya compat uhhh ariko nabwo byari ibintu byahatari urebye njyewe nta kintu nigeze ntwarira cya danger ngo cyambuza gusinzira."

Anita yavuze ko muri Nyakanga aribwo yatangiye kumva ibintu bihindutse, ati “ariko bigeze mu kwa karindwi natangiye gutekereza cyane kuri bino bitaka ‘Ibumba’eeh eeeh ,….twavuga ko ari ibumba ryaraburaga hano amahoro ntatahe.”

Ndanda ubana byeruye na Anita, yavuze ko umugore atatwariye inkweto ze cyangwa imyenda ahubwo ko yagombaga kumuhora hafi kuko hari igihe yumvaga ashaka no kumurya inzara.

Ati “Ibyo yakubwiye bya Biscuit nyine hari igihe byasabaga ko mbyuka mu gicuku nkajya kuzishaka, ahanini wanasangaga ari ahantu badakunze kuzigira ngiye kuzishaka bikansaba kuva aho dutuye nkajya ahandi.”

Anita yunzemo ati “Ahubwo iyo yavaga mu rugo nasigaranaga agahinda kuko nashakaga ko anguma irihunde numvaga nyine mfite agashiha.”

Mbese ngo yabaye mu buzima bwamusaga guhorana mu nzu Biscuit, ibumba ryo kurigata no guhora yumva impumuro y’umugabo we bamaranye igihe mu rukundo.
<img33089|center>
Umushyushyarugamba Anita Pendo ni umwe mu bakirisitu b’abagarukiramana binjiye mu idini rya Jesus Is Coming ari naryo yabatirijwemo tariki ya 25 Ukuboza 2015.


Comments

fis habimana 3 September 2017

Ariko.muransetsa uyu afite umugabo??ntimwanditseko.yatwaye inda yindaro??