Print

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali arazanga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 September 2017 Yasuwe: 22583

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga muri Kenya David Maraga ku wa Kane tariki 31 Kanama yahawe miliyoni 500 z’ amashilingi ya Kenya arazanga, bukeye atangaza ko ibyavuye mu matora ya Perezida wa Kenya biteshwa agaciro hagategurwa andi.

Kenya Commercial Bank (KCB) yatangaje ko aya mashilingi yashyizwe kuri Dr David Maraga n’ umuntu utazwi ahagana 3: 14.

Aya mashilingi ibihumbi 500 ni 4 848 659 mu madorali y’ Amerika ariyo ahwanye na 4,089,686,064 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Dr Maraga yatangaje ko impamvu yanze aya mashilingi ari uko adashaka guharabika isura ye n’ iy’ urukiko ayoboye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuyobozi wa KCB, Mr.Kamau Ndung’u, yavuze ko Dr Maraga yasabye banki gusubiza aya mashilingi aho yaturutse kuko nta muntu n’ umwe yitezeho amashilingi angana kuriya.

Yagize ati “Twegereye umukiliya wacu Dr Maraga atubwira ko nta hantu na hamwe yari yiteguye amashilingi angana kuriya. Yadusabye ko tuyasubiza nyirayo tugiye guhita tubikora”

Yongeho ati “Umukiliya wacu yarakaye turaza kugaragaza nyir’ ariya mashilingi kugira ngo ibintu binyure mu mucyo”

Ku wa Gatanu tariki 1 Nzeli 2017 nibwo urukiko rw’ ikirenga muri Kenya rwatangaje ko amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama yabayemo ubujura bw’ amajwi bwakorewe mu ikoranabuhanga.

Urukiko rw’ ikirenga rwatangaje ko amatora agomba gusubirwamo bitarenze iminsi 60, Uhuru Kenyatta wari yatangajwe ko yatsinze amatora avuga ko yiteguye kongera guhatana.

Raila Odinga utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya yavuze ko yiteguye amatora y’ ikiciro cya kabili gusa avuga ko komisiyo y’ amatora ikwiye guseswa kuko amatora yabayemo uburiganya aribo bari bayateguye.


Comments

Odinga 5 September 2017

Nibagirevuba batubwira uwashatse gutanga ariya mashilingi maze Odinga abigendereho ahite atsinda Kenyatta icy’umutwe.


4 September 2017

Imana ikomeze kumehezagira,abo ni bo bantu Afrika yose yarikeneye, uko biri kose yafashe ingingo nyayo kandi iteka niwe uryiha!


Patrick 4 September 2017

Aya mashilingi ibihumbi 500 ni 4 848 659 mu madorali y’ Amerika ariyo ahwanye na 4,089,686,064 mu mafaranga y’ u Rwanda.
Ibi sibyo na busa kuko ishiringi rya Kenya ntabwo riruta US $ ntanubwo riruta ifaranga ry’Urwanda inshuro 8000 zirenga nk’uko imibare yanyu ibigaragaza. Gusa icyo uyu muyobozi yakoze ni cyiza cyane ni urugero rwiza ku Banyafrica.


INNOCENT 4 September 2017

L’HOMME QU’IL FAUT A LA PLACE QU’IL FAUT.URUGERO RWIZA KUBA NYAFURIKA,UREKE ABARENGANYA RUBANDA RUGUFI KUKO BAKIRIYE RUSWA YIBIFI BININI BAKICA AMATEGEKO NKANA.AGAHUGU UMUCO AKANDI UMUCO.


Nimubona Alexis 3 September 2017

Dr David,uri Intwari Pe!Ku Butwari Bwaw Uzaronka Ibibiruta Ibihetangabo Vyinsh


Gumaguma 3 September 2017

TPIR yo yemeye kuyamira bunguri


GAKERI Athanase 3 September 2017

Bene aba bantu nibo imana ikeneye muli Paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Yanze kurya RUSWA ya 4 Milliards/Billions Rwf.Ibihugu byinshi President yiba amajwi uko yishakiye,ntihagire uvuga.Kuba bamuhaye ariya mafranga,bashoboraga no kumwica agapfa nk’imbwa.Yitanze rwose kandi imana n’isi yose izabimwibukiraho ko yakoze ibintu bidasanzwe.Gutinyuka kuvuguruza President,cyane cyane wo muli Afrika,ni ugutinyuka cyane.Muli PARADIZO yenda kuza,hazabamo inyamugamugayo gusa.Abantu bibeshya ko ubuzima ari ugukunda ibyisi,ntabwo bazaba muli Paradizo.


BIHIRA Protais 3 September 2017

Uyu president w’urukiko rw’ikirenga,niba koko yanze amafranga angina kuriya,abaye umwe mu bantu bake cyane batarya ruswa,kuko imana ibanga.Asengera mu idini ry’abadiventists.Uyu ni intwari kabisa,kuko bashobora no kumwica kubera kwanga kwemera AMATORA afifitse.