Print

Basketball : Mutokambali yatangaje uko abona itsinda arimo

Yanditwe na: 3 September 2017 Yasuwe: 119

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball Mutokambali Moise yatangaje ko mu itsinda C arimo, ikipe ya Tunisia ariyo imuhangayikishije cyane ko andi makipe nka Cameroon na Guinea Equatorial atazwi muri uyu mukino.

Uyu mutoza yemeza ko intego ye ari ukugera aho ikipe y’igihugu itaragera cyane ko iyi ari inshuro ya 5 Amavubi yerekeje mu mikino ya Afrobasket.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times uyu mutoza yemeje ko imyiteguro bakoze imuha icyizere cyane ko bamaze igihe yitegura.

Yagize ati “Twagize imyiteguro myiza ugereranyije n’imyaka ishize bityo biraduha icyizere cyo kwitwara neza kurusha uko twitwaye mu myaka yashize.Icyo twifuza ni ukurenga amatsinda tukagera mu mikino ya kimwe cya kane.Ikipe ya Tunisiya niyo kipe ikomeye mu itsinda ryacu cyane ko andi makipe nka Cameroon na Guinea Equatorial nta mateka afite muri Basketball, gusa mu marushanwa byose biba bishoboka niyo mpamvu tugomba kubaha buri wese duhanganye".


Ikipe y’igihugu yerekeje muri Tunisiya taliki ya 26 Kanama 2017 aho yerekeje mu mugi wa Sousse gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo gukomeza kwitegura.
Ku wa kane taliki ya 31 Kanama,Amavubi yakinnye umukino wa gicuti na Centrafrique birangira u Rwanda rutsinze ku manota 73 kuri 48.

Ku I Taliki ya 06 Nzeri 2017 nibwo ikipe y’igihugu izakina umukino wa mbere na Guinea Equatorial aho izakurikizaho Tuniziya isoze ikina na Cameroon.