Print

Koreya ya Ruguru yatangaje ko yagerageje igisasu kirusha ubukana bombe atomique

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 September 2017 Yasuwe: 1051

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gikoze muri iraniyumu ivuga ko ari bombe ὰ hydrogen ikubye inshuro nyinshi bombe atomique zatewe I Heroshina na Nagasaki mu ntambara ya kabiri y’ Isi.

Igisasu cy’ ubumara Koreya ya Ruguru yagerageje kibaye icya 6 igerageje mu gihe cy’ imyaka 10.

Nk’ uko BBC yabitangaje igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje gifite ubukana bukubye inshuro 10 icyo yagerageje umwaka ushize. Ibi bisasu biraswa mu butaka bikangiza ibinyabuzima biburiho.

Abahanga mu gupima umutingito bo mu gihugu cy’ Ubuyapani batangaje ko icyo gisasu Koreya ya Ruguru yagerageje cyateje umutingito w’ Isi uri ku gipimo cya magitide 6.3

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Buyapani, Taro Kono yamaganye iryo geragezwa ry’ ibisasu avuga ko Koreya ya Ruguru idakwiye kwihanganirwa.

Perezida wa Koreya y’ Epfo Moon jae in yahise atumiza inama y’ abashinzwe umutekano igitaraganya.


Comments

GASHUGI Didier 3 September 2017

Ibi nta handi bitujyana uretse ku MPERUKA Y’ISI.Abahanga benshi mu bya gisirikare bemeza ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Impamvu nta yindi,nuko ibihugu bifite intwaro za kirimbuzi,birimo gushotorana cyane.Nta na rimwe isi yigeze imera gutya.Gusa mumenye ko imana yacu yitwa Yehova ibacungira hafi cyane.Biriya bitwaro baramutse babikoresheje,isi yaba ivu,twese tugashira.Ntabwo imana yacu yabyemera.Ahubwo izatwika biriya bitwaro byabo (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose bakora akazi ko kurwana (Matayo 26:52),hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Ibingibi North Korea irimo gukora,birajyana ku Mperuka y’isi.Abantu benshi bibwira ko Intambara ya 3 y’isi idashoboka.Mujye mumenya yuko iyi si iyoborwa na SATANI nkuko YESU yabivuze muli Yohana 12:31.Niyo mpamvu mubona abantu hafi ya bose bakora ibyo imana itubuza (ubusambanyi,intambara,ruswa,etc...).Ikindi kandi,Intambara ya 2 ijya kuba,nta muntu numwe wabikekaga.
SATANI niwe ushoza intambara.Imana yacu izamwicana n’abayobozi b’iyi si,kubera ko bayiyobora nabi.Niba ukeka ko mbeshya,soma Ibyahishuwe 19:17,18 na Zaburi 110:5.Nyuma y’ibyo,YESU azahabwa kuyobora isi,ayihindure Paradizo nkuko dusoma muli Ibyahishuwe 11:15.


emma 3 September 2017

gusa icyo mbona ibyo yesu yavuze biri kugera kumusozo Nina ibihugu byishi bifite intwaro zarimbura is I mukanya gato nukuvuga ko ntagisigaye ikindi nuko mbona koreya yaruguru ishobora kuba ariyo ishaka gukora mujisho abari basangannywe ibyo bitwaro Mandi wasanga america Mayo ubuhangange bwayo buried mumarembera kuko nayo burya Ibiza is I amahoro Muri byishi