Print

Umunyarwanda wize akarangiza Kaminuza yandikisha amano akomeje gutangaza benshi (AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 3 September 2017 Yasuwe: 4335

Umusore witwa Jean Twagirimana atuye mu karere ka Bugesera,yavukanye ubumuga bw’amaboko ariko ntibyamubujije kwiga kuko yabikundaga. Ubu yarangije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yandikisha amano.

Uyu musore udasanzwe yandikisha ikaramu ndetse akanakoresha computer byose akoresha amano.

Uyu musore Jean avuga ko kubaho mu buzima busanzwe nk’umuntu ufite ubumuga yababajwe n’ahantu yagiye gukora ikizamini cy’akazi bakamuha intebe ya pipitire ngo yicareho akore, ibintu kuri we ngo bitari gushoboka. Twagirimana yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ngo nta kato ahura nako ,usibye imbogamizi nk’izindi nazo ahuriyeho n’abandi bafite ubumuga kubera amikoro makeya.


Comments

Estelle Bergeron 5 September 2017

I am genuinely happy to read this webpage posts which carries tons of helpful facts,
thanks for providing these kinds of statistics.

Feel free to visit my webpage :: http://apkfly.com