Print

Al-Shabab yishe abasirikare 10 ba Somaliya

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 September 2017 Yasuwe: 414

Umuvugizi w’Igisirikare cya Somaliya mu majyepfo y’umujyi wa Kismayo, yabwiye Ijwi rya Amerika ko abagwanyi ba Al-Shaba bakoze igitero cy’ubwiyahuzi mu duce tubiri turi hafi y’inkambi ya gisirikare aho abasirikare barindwi bahasize ubuzima.

Abategetsi bavuga ko imbere y’icyo gitero, abo bagwanyi babanje guturikisha ayo ma bombe mu duce twegereye inkambi ya gisirikare.

Umuvugizi w’ibiro by’akarere ka Jubbland Abdinasir Serar, yabwiye Ijwi rya Amerika ko hakomeretse abasirikare barenga cumi.

Nyamara abo bagwanyi ba al-Shabab, bo baratanganza ko bishe abasirikare ba Leta 26, kandi ko batwaye imidoka ndetse n’imbunda zabo bakoreshaga mu kazi ka buri munsi.

Abategetsi muri Somaliya bamenyesha ko iyo ntambara yamaze amasaha abiri kubera abasirikare benshi bahise bihutira gutabara abaguye muri icyo gitero.