Print

FERWAFA yemeye kwigiza inyuma amatora ho ukwezi n’igice

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 September 2017 Yasuwe: 317

Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeye ubusabe bwa FIFA bwo kwigiza inyuma itariki y’amatora ya Perezida wa FERWAFA yari ateganyijwe muri Nzeli tariki ya 10 uyu mwaka.

Ni nyuma y’iminsi mike, FIFA yandikiye FERWAFA iyisaba kwigiza inyuma igihe amatora yagombaga kubera.

Ibi byabaye nyuma y’uko hari abantu bayandikiye bagaragaza ko batishimiye uburyo imitegurire y’amatora iri gukorwa ko byaba byigiza aya matora yimuwe kugira ngo FIFA ibanze ikore iperereza mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho ibirego by’abatanyuzwe n’ibyavuye mu matora.

Amakuru aravuga ko Umuyobozi wa Ferwafa yabwiye abamushyigikiye mu matora ko nta gikuba cyacitse ko yavuganye n’umunyamabanga wa FIFA Fatma Samoura, akamwemerera ko koko nta tegeko rigena amatora Ferwafa yagiraga bityo ko bagiye kwicara bakabishyiraho mu nama y’inteko idasanzwe, bakaba banategura amatora mu gihe kitarenze ukwezi n’igice.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Tharcille Latiffah yandikiye mugenzi we wa FIFA amubwira ko ibaruwa yabo bayibonye kandi ko bagiye gukurikiza ibyo basabwe.
Kugeza ubu biteganyijwe ko FERWAFA izatumiza inteko rusange idasanzwe mu minsi mike aho bazashyiraho amategeko nyayo agenga amatora ndetse hakongera hagatorwa n’akanama gategura amatora.