Print

Kanyankore yirukanwe muri Bugesera FC

Yanditwe na: 4 September 2017 Yasuwe: 479

Umutoza Kanyankore Gilbert uzwi nka Yaounde yamaze kwirukanwa n’ikipe ya Bugesera FC mu gihe iyi kipe yiteguraga gutangira imyitozo kuri uyu wa mbere.

Uyu mutoza wari wahawe akazi ko gutoza ikipe ya Bugesera mu mpera za Shampiona ishize, ndetse akaza no kongererwa amasezerano, ntiyashoboye gukomezanya nayo cyane ko ngo imyitwarire ye mibi itihanganiwe n’abakoresha be.

Mu kiganiro Gahigi Jean Claude , Perezida wa Bugesera FC yagiranye na Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru, yemeje ko bamaze gusezerera Kanyankore nyuma yo kubona yo gushishoza bagasanga atazabageza ku ntego bihaye.

Yagize ati " Nibyo koko twamaze gusezerera umutoza Kanyankore. Sinavuga ko twamwirukanye ahubwo twasheshe amasezerano twari dufitanye na we. Twabikoze dushingiye ko twabonye tutazabasha kugera ku ntego twiyemeje bituma dusesa amasezerano twari dufitanye."

Gusezererwa k’uyu mugabo kwatewe n’imyitwarire mibi yagaragaje kuva yagera muri iyi kipe ndetse nkuko uyu Gahigi yabitangarije Rwandamagazine.com ni uko umwuka mubi yateje mu mwaka w’imikino ushize wari ukirangwa muri iyi kipe.

Uyu mutoza yageze muri Bugesera nyuma y’aho muri umutoza Mashami Vincent wari umutoza mukuru agiriye mu ikipe y’igihugu Amavubi kuba umutoza wungirije byatumye uyu Kanyankore ahabwa akazi ko kurangiza umwaka w’imikino ndetse urangiye yahawe amasezerano mashya none birangiye asheshwe.

Biravugwa ko umutoza Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso wahoze yungirije muri Rayon Sports ariwe uraza kuba afashe iyi kipe.