Print

Sano James wayoboraga WASAC yakuwe ku buyobozi ahita atabwa muri yombi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 September 2017 Yasuwe: 2535

Sano James wari umuyobozi mukuru w’ ikigo cya Leta gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda guhera tariki ya 02 Nzeli 2017 akurikiranyweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Sano James yakuwe ku buyobozi bwa WASAC mu mpera z’ icyumweru gishize. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu rivuga ko aba bombi batawe muri yombi ku wa 02 Nzeli 2017.

Sano James araregwa gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi ibifitiye rubanda inyungu. Ngo iperereza ryerekanye ko yatanze, binyuranyije n’amategeko, isoko rya miliyoni 61 ku kigo Cerrium Advisory Ltd.
Isoko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini ku bakozi bashya.

Ngo yatanze kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya Leta ryo kubaka sitasiyo y’ivomero ry’amazi rya Kayenzi – Kamonyi ry’agaciro ka miliyoni 371 nta nyemezabwishyu y’ingano.

Sano James wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, Wasac.

Police kandi ivuga ko igikora iperereza ryo kumenya abafatanyije n’aba baregwa kugira ngo dosiye yuzuye yabo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Sano James yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

Ku wa 02 Nzeli 2017 Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakuye James Sano ku mwanya w’ ubuyobozi bukuru bw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC ashyiraho n’ abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri nshya ebyiri ziherutse gushyirwaho.

James Sano yasimbujwe Bwana Aime Muzola nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ ibiro bya Minisitiri w’ intebe.


Comments

mugenzi yves 4 September 2017

Turashimira Nyakubahwa Kagame kubwo gukurikirana aba bagabo, ariko na none nyabune ibyaha nibibahama bazahanwe ntituzumve ngo ejo mu gitondo mwabarekuye kuko ibi mwanditse nibyo muzi, ibyo mutazi ntibigira ingano cyane cyane kuri sano; yari yarubatse system ye bwite, agakiza uwo ashaka akabamba uwo ashaka. Mumukurikirane ku mishinga ibiri ya nzove kuko nayo ntawamenya uko yagenze,mukurikirane amasoko yatanzwe yose ku buyobozi bwe, ni amanyanga gusa. Imishinga yose wasac yahawe sano yarayiriye ,polisi izagere ahantu hose bubatse inganda cyangwa imiyoboro y’amazi bazasanga ntaho bihuriye nibyo bateganyaga cyangwa bishyuraga; ibintu byabaye muri wasac kuv yakwitwa ko ivuguruwe biteye ubwoba!