Print

Nyamata: Mu kigo cy’ishuli PEFA, abanyeshuli 40 bataye ishuli

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 September 2017 Yasuwe: 502

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakomeje ubukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi n’abaturage muri rusange kohereza abana babo mu ishuri no kwirinda ko hari abana bata ishuri.

Ubu bukangurambaga bwongeye kubyutswa nyuma y’aho bigaragaye ko mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Bugesera abanyeshuri bagenda bata ishuri, ibi bikaba byaragaragaye cyane mu kigo cy’ishuri cya PEFA giherereye mu murenge wa Nyamata akagari ka Kanazi aho muri iki gihembwe gusa abanyeshuri 40 bataye ishuri.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya mbere Nzeri, Polisi n’inzego z’ibanze bagiranye inama n’ababyeyi bo mu kagari ka Kanazi, bibutswa inshingano zabo zo kohereza buri mwana wujuje imyaka mu ishuri.

Ubu bukangurambaga kandi bwanakorewe abanyeshuri bo mu kigo cya PEFA, basabwa kugira intego no guharanira kugera ku ndoto zabo, banasabwa ko uwahungabanya uburenganzira bwabo bajya bamenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Nyuma yo kuganiriza abo banyeshuri, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Bugesera yavuze ati:”Mu biganiro twagiranye nabo, twasanze guta ishuri kw’abana biterwa n’uburangare bw’ababyeyi bavana abana babo mu ishuri bakabategeka gukora indi mirimo, cyangwa se ubujiji bw’ababyeyi bumva ko umwana atagiye mu ishuri ntacyo bitwaye.”

Yakomeje avuga ati:”Hari bamwe mu bana twasanze boherezwa n’ababyeyi babo mu mirimo itandukanye nko gutoragura ibyuma bishaje. Ubu bukangurambaga rero bufite intego ebyiri arizo kurwanya ko abana bata ishuri no kubakoresha imirimo ivunanye, tukaba dukangurira ababyeyi kuzuza inshingano zabo, ariko tukanasaba abanyeshuri guha agaciro ubumenyi.”

AIP Uwitonze yavuze kandi ati:”Ibi bigezweho twaba turwanyije ibyaha bishobora gukorwa n’uru rubyiruko ruta ishuri birimo kunywa ibiyobyabwenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gutwara inda zitateguwe n’ibindi.”

Iragena Alphonse ushinzwe uburezi bw’ibanze mu karere ka Bugesera yavuze ko bafatanyije na Polisi bamenye abana bataye ishuri bakaba barasubijwemo.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi n’abarezi b’abana kubajyana mu ishuri, kuko ari uburyo bwo kubashakira ubuzima bwiza kandi bakaziteza imbere bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.