Print

Miss Elsa yasuye ikigo cya Mpanda VTC muri gahunda ya Made in Rwanda-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 September 2017 Yasuwe: 743

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa muri gahunda yise ‘Made in Rwanda tour’ yasuye ikigo kigisha imyuga cya Mpanda VTC mu karere ka Ruhango.

Elsa yaboneyeho umwanya wo kureba ikoranabuhanga iki kigo kimaze kugeraho ndetse anasobanurirwa uburyo igice kinini ki iki kigo cyubatswe n’abanyeshuli ubwabo.


Miss Rwanda 2017 wishimiwe n’abana babakobwa biga imyuga itandukanye muri Mpanda VTC banamutembereje bamwereka ibyo bagezeho; banamusobanuriye uko biga n’imbogamizi bahura nazo harimo no kwitinya cyane nawe abasobanurirako icyo wakora cyose ntacyo wageraho utavunitse.

Yakomeje avuga kandi ko igihe ugeze kubyiza ntawuzaguseka, anababwirako igihugu aho kigana naho kigeze uwiga imyuga n’uwiga ibindi bose ari kimwe icyangombwa ari ugishyira umuhate mubyo ukora.


Yavuze ko ibikorerwa mu rwanda bimaze kwigaragaza ku isoko nk’ibintu byiza kandi bifite ubuzirantenge cyane ko hari abasigaye babona ibyakorewe mu rwanda ntibemere ko ari ibyaho kuko ari byiza uko batabikekaga ariko ntakindi kiri kubitera usibye urubyiruko nkuru ruri gukora ibyo ruzi kandi rwize abantu rero batagakwiye gutangazwa nabyo kuko urubyiruko rw’u Rwanda rurashoboye.

Yanatangaje ko igihe ari iki ngo batangire bamamaze ibyo bakora kuko Abanyarwanda barabikeneye kandi bo bafite akarusho ko bafite n’urubyiruko rubyiga .Yavuze ko nta bandi bazateza imbere gahunda ya Made in Rwanda atari aba babikora barabyize babisobanukiwe.

Yacishijemo anerekana ko aho iterambere rigeze imyuga atari iyo gukorwa n’abafite ingufu nyinshi gusa ahubwo ari amahitamo ajyanye n’ubushake ubundi byose buri wese yabishobora kandi bikamugirira akamaro.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yatemberejwe ndetse anerekwa imyigire yabo ndetse anabona ibikoresho bihambaye byigirwaho nabiga aho byatumye anezezwa n’ubumenyi abana bakura aho.