Print

Rutahizamu wa Rayon Sports agiriye imvune ikomeye mu myitozo

Yanditwe na: 4 September 2017 Yasuwe: 1467

Umukinnyi Yussuf Habimana amaze kuvunikira mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze mu gitondo cyo kuri uyu munsi taliki ya 04 Nzeri 2017 aho yavunitse igufwa ryo mu kuguru kw’ibumoso.

Uyu musore wasinyiye Rayon Sports avuye muri Mukura VS yamaze kuvunika imvune ishobora gutuma amara amezi 5 adakina aho yavunitse ubwo yahuriraga ku mupira na Niyonzima Olivier Sefu.

Uyu musore yahise ajyanwa mu bitaro ‘King Faisal Hospital’ aho yatangiye kwitabwaho n’abaganga ndetse ashobora kubagwa mu minsi ya vuba.

Kuvunika k’uyu musore gutumye ikipe igira ikibazo cy aba rutahizamu cyane ko yiyongereye kuri Bimenyimana Bonfils Caleb na Tidiane Kone bagize ibibazo by’imvune ubwo Rayon Sports yahuraga na SC Villa Jogoo ku wa Gatandatu.


Comments

salsa 4 September 2017

aya marozi ntituzayakira kuvunikisha barutahizamu batatu koko?