Print

Burera: Abaturage 5 barohowe mu kiyaga abandi 2 babuze

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 September 2017 Yasuwe: 637

Abaturage barindwi barohamye mu Kiyaga cya Ruhondo, ubutabazi bwabashije kurohora abagera kuri batanu mu gihe abandi babiri kugeza n’ubu baburiwe irengero.

Ibi byabereye mu Karere ka Burera ubwo aba baturage berekeza mu karere ka Musanze bagiye gusenga; aba bose uko ari barindwi barohamye bageze mu gice cy’Umurenge wa Rwaza w’Akarere ka Musanze maze batanu babasha kurohorwa ari bazima babiri bo barabura.

Inkuru ya Izubarirashe.rw ivuga ko byabaye mu ma saa ine n’igice z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Nzeli 2017. Bamwe mu baturage baganiriye n’iki bahuriza ku kuvuga ko intandaro y’iyo mpanuka ari umuhengeri waje mu kiyaga ‘maze ubwato bukiyubika’.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ubwato bwaje tubureba; bwari ubu busanzwe bwa gakondo nyine bukoze mu biti, bagezemo hagati umuhengeri urabakubita maze buriyubika bose bagwamo bararohama, tugira ngo bose barapfuye (…) twarwanye no kubarohora, polisi igeze aho iraza iradufasha ikuramo bamwe abandi barabura.”
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi(Marine), yabashije kurohora abantu bane. Umusare wari utwaye ubu bwato yabashije kwikuramo kubera ko azi koga.

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yavuze ko abaturage barohamye nta makoti yagenewe kwambarwa n’abakora ingendo zo mu mazi bari bambaye; ibintu ahuza n’intandaro yo kuba barohamye bikabanza kugorana kubabona no kubarohora.

Uyu muyobozi yemeza amakuru y’uko bamwe mu bari barohamye babashije kurohorwa ubundi abandi bakaba babuze, ati “Marine yatabaye ishobora kuvanamo abagera kuri bane (…) ariko bariya babiri bandi bo na nubu ntibaravamo; bahezemo, ubundi iyo umuntu yaheze mu mazi aba ashobora kuvamo nyuma y’iminsi ibiri, buriya mu byo ku wa Kabiri bazaba babonetse.”

Kugeza ubu abavanywe mu mazi bajyanwe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri abandi bo bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Gashaki ngo bitabweho n’abaganga.