Print

Abagore baricwa muri Uganda amaraso yabo agatangwaho ibitambo

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2017 Yasuwe: 1572

Mu mugi wa Kampala harabarurwa abagore bagera kuri 20 bamaze kwicwa mu byumweru bike bishize, Police ikaba itangaza ko abari inyuma y’ubu bwicanyi ari abacuruzi baba bashaka amaraso y’aba bagore ngo bayatangeho ibitambo.

The Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko mu gitondo cyokuri uyu wa mbere taliki ya 4 Nzeri, undi mugore yabonywe yapfuye ahitwa Lubaga akaba ari mu mujyi wa Kampala.

Uyu murambo wasanzwe ugishyushye ibi bigatuma polisi yemeza ko uyu mugore yishwe mu rukerera.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Mr Luke Owoyesigire, yatangaje ko uyu mugore ashobora kuba yishwe anizwe. Yagize ati: "Ibimenyetso byose byerekanye ko uyu mugore yishwe anizwe kuko yanitumye mu ipantalo yari yambaye. Ubwo polisi yatabazwaga yasanze umurambo ugishyushye bigaragara ko ubu bwicanyi bwakozwe mu rukerera."

Ntibiramenyekana niba uyu mugore yabanje gusambanywa mbere y’uko yicwa nkuko byagenze mu bwicanyi bwabanjirije ubu mu gace ka Katabi na Nansana byo mu karere ka Wakiso.

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Murago ngo usuzumwe naho abashinzwe iperereza bo bakaba bahise batangira igikorwa cyo gushakisha ababa bakoze ubu bwicanyi gusa kugeza ubu ngo ntawe uratabwa muri yombi.

Ukuriye Polisi muri Uganda, Inspector General of Police Kale Kayihura avuga ko ubu bwicanyi bwibasiye abagore muri Uganda bufitanye isano kandi butizwa umurindi n’abacuruzi baba bashaka amaraso yo gutangaho ibitambo.