Print

Nyuma yo kubazwa na Polisi abo mu muryango wa Rwigara basubijwe mu rugo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2017 Yasuwe: 6837

Polisi y’igihugu yatangaje ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we babajijwe ibibazo ku byaha bakurikiranyweho n’urwego rw’ubugenzacyaha (CID), birangiye basubizwa mu rugo rwabo mu Kiyovu.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeri 2017, nibwo Diane Rwigara murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara; batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda yabakuye mu rugo iwabo ,mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali ku ngufu, nyuma y’uko bari banze kwitaba inzego z’ubugenzacyaha zari zirimo kubakoraho iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Polisi itangaza ko yafashe umwanzuro wo kujya kubakura mu rugo rwabo ku ngufu nyuma y’uko bari bahamajwe n’ ubugenzacyaha kugira ngo babazwe ku byaha bakurikiranyweho ariko ntibabikore maze polisi ikoresha ububasha ihabwa n’amategeko dore ko ngo bari bamaze gutumizwa ubugira gatatu batagerayo.

Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri nibwo polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangtaje ko nyuma y’uko Diane Rwigara n’abo mu muryango we bamaze guhatwa ibibazo ku byaha baregwa, basubijwe mu rugo iwabo ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Iri tangazo ryagiraga riti “Nyuma yo kubazwa ibibazo kuri CID, Anne Rwigara, Diane Rwigara na Adeline Rwigara baherekejwe na Polisi bagezwa mu rugo rwabo”.

Diane Rwigara arimo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akekwaho kuba yarakoze ubwo yakusanyaga imikono y’abamusinyiraga ngo yemererwe kwiyamamaza, hanyuma hamwe n’abo mu muryango we bakaba banakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro, iki cyo kikaba atari we bwite gikurikiranyweho ahubwo ngo ni kompayi y’ubucuruzi ihuriweho n’abo muri uyu muryango.

Ubwo Komisiyo y’amatora yasobanuraga ibyatumye bamwe mu bakandida batemererwa kujya ku rutonde ntakuka rw’abahatanira kuyobora u Rwanda, yavuze ko ku ilisiti y’abasinyiye Diane Rwigara mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.

Aba bo mu muryango we barimo murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo. Imisoro ifite agaciro ka miliyari 6 niyo bakekwaho kunyereza.


Comments

Rutakamize 6 September 2017

Ngo baranyereje.Ko bobari bifite ndetse kobatanze menshi muntambara yo kwibohora ababohoraga arabakene, ubu abobakene sibo bakize kubarusha? Muransubizako arabakozi kurusha Rwigara se? Ese bo igihe bavaniweho icizerere ntimuzatubwirako burya banyereje? Gucura ibyaha no kurenganya abantu cyakora iwacu mu Rwanda twaraminuje.


Rwakahondongo 5 September 2017

mwakoze kumurekura. mwamuretse batava aho baturega ko tumuziza kuba umu opposants. Plz, abafata ibyemezo mureke uriya muryango ariko habuze umusaza w’inshuti y’Umuryango wa RWIGARA witabazwa agahosha ibi bibazo?
Niba hari imisoro yanyereje, kubera inyungu z’igihugu mwamuretse ko baramutse bayeretswe ko bayanyereje koko habaho uburyo bwo kuganira uko bayishyura ariko mudahungabanyije uriya muryango.