Print

Basketball : Amavubi arakina na RDC mu mukino wa gicuti

Yanditwe na: 5 September 2017 Yasuwe: 101

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball iherereye muri Tunisiya aho yagiye kwitabira imikino nyafurika “Afrobasket” kuri uyu munsi taliki ya 05 Kanama 2017 irakina umukino wa gicuti n’abaturanyi bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Iyi kipe imaze iminsi mu mugi wa Sousse iraza gucakirana na RDC kuri uyu munsi nyuma y’aho imaze gukina imikino 2 ya gicuti yose iyitsindwa aho kuri uyu munsi iraza kuba ireba uko yakwitwara neza mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa mbere wa Afrobasket izakina ku wa Gatanu taliki ya 08 Nzeri 2017 na Guinea Equatorial.

Ikipe y’igihugu yatsinzwe umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe ya Centrafrique amanota 73 kuri 48 iza gutsindwa na Mali ku kinyuranyo cy’inota rimwe ku cyumweru aho batsinzwe amanota 68 kuri 67.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Mutokambali Moise w’ikipe y’igihugu yavuze ko umukino w’uyu munsi na RDC uziye igihe kuko iyi kipe ikina nka Cameroon bityo bizabafasha kwiga neza imikinire ya Cameroon bazakina ku munsi wa nyuma.