Print

Umudipolamate w’ Umunyamerika yavuze ko Kim Jon un arimo guhamagara intambara

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 September 2017 Yasuwe: 975

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika mu muryango w’ abibumbye yagaragaje ko kuba Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jon un akomeje kugerageza ibisasu bifite ubukana bukomeye ari ikimenyetso cyo guhamagara intambara.

Amb. Nikki Haley yabivugiye mu nama y’ umutekano y’ igitaraganya yateraniye I New York, aho yanavuze ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zidashaka intambara gusa ngo ‘Kwihangana bigira aho bitarenga’.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko biteganyijwe ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika zigiye kwicara zikareba uburyo zakaza ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru yafatiwe ibihano by’ ubukungu ariko ibi bihano ntibyigeze biyikoma mu nkokora mu mugambi wayo wo gukora no kugerageza ibisasu biremereye.

Ubushinwa kimwe mu bihugu by’ inshuti za Koreya ya Ruguru ntibuhwema gusaba ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru cyakemurirwa mu nzira y’ ibiganiro.

Ku Cyumweru Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gikomeye cy’ ubumara gifite ubushobozi bwa kilotone ziri hagati ya 50 na 120. Iki gisasu gikubye gatatu bombe atomique zatewe I Hiroshima na Nagasaki.

Abasesenguzi bagaragaza ko icyo Leta zunze ubumwe z’ Amerika igambiriye ari uguhirika ku butegetsi Perezida Kim Jon un, bikaba bituma Koreya ya Ruguru ikomeza gukora ibisasu ngo ikomeze kwihagararaho.


Comments

NTAMBARA Isaac 5 September 2017

Ibi bintu Amerika na North Korea barimo gukinisha,bishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,twese tugashira kuko noneho ibihugu byakoresha Atomic Bombs.Iteka mbere yuko intambara iba,habanza kuba ishotorana no guterana amagambo.
Nta muntu numwe wamenya uko intambara izarangira.Hitler yumvaga azafata isi yose akayitegeka.Idi Amin atera Tanzaniya muli 1978,yumvaga yatsinda.Ikibazo nuko Intambara ya KOREYA izafata isi yose.Niyo mpamvu abantu benshi bavuga ko bijya kuli Armageddon,nukuvuga umunsi w’imperuka,ubwo imana izica abantu bose banga kuyumvira,bakibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33).Birashoboka ko North Korea itegura imperuka y’isi,nubwo yo itabizi.