Print

APR FC yasinyishije myugariro wa KCCA

Yanditwe na: 5 September 2017 Yasuwe: 856

Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro Rukundo Dennis wakinaga mu ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore yageze muri KCCA mu mpeshyi ya 2016 imukuye mu ikipe ya Maroons Fc yari imaze gusubira mu cyiciro cya 2,aje gufatanya na Ombolenga Fitina gukomeza ubwugariza bwa APR FC cyane cyane ku ruhande rw’iburyo.

Amakuru yo gusinyira ikipe ya APR FC Umuryango uyakesha urubuga rwa Facebook rw’ikipe ya KCCA aho mu gutangaza aya makuru rwamwifurije guhirwa mu ikipe nshya agiyemo.

Rukundo Denis ari mu bakinnyi bafashije KCCA kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup uyu mwaka, ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’igihugu muri Uganda.

Rukundo Denis bivugwa ko avuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda, ntiyigeze akinira ikipe y’igihugu cya Uganda nubwo ariho yatangiriye ruhago.


Comments

kagenzi 5 September 2017

Uko biri kose ni Umugande si Umunyarwanda. APR rero ishatse yakwemera ko ikinisha abanyamahanga aho kujya birirwa babeshya ngo bafite politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa! Uganda hari benshi bafite umubyeyi w`Umunyarwanda ariko ntibihita bivuga ko ari Abanyarwanda cyane ko ushobora gusanga n`uwo Rukundo nta Rwandan nationality yagiraga!!