Print

Rusizi: Umushoferi akurikiranyweho guha ruswa y’amadorali 10 umupolisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 September 2017 Yasuwe: 306

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishizwe umutekano wo mu muhanda rikorera mu karere ka Rusizi, ku itariki ya 2 Nzeri ryataye muri yombi umushoferi witwa Munguiko Makenzi w’imyaka 44, azira gushaka guha ruswa y’amadolari y’amanyamerika 10 abapolisi bari bamuhagaritse kubera ko yari atwaye imodoka ku muvuduko ukabije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yavuze ko uyu mushoferi ufite ubwenegihugu bwa Congo yari atwaye imodoka y’isosiyete itwara abagenzi izwi ku izina rya Okapi El Shadai, ivanye abagenzi mu Ntara ya Bukavu muri Congo Kinshasa ibazanye mu karere ka Rusizi mu Rwanda afite umuvuduko ukabije, ageze mu gice cy’u Rwanda mu murenge wa Mururu ku mupaka wa Rusizi ya kabiri, abapolisi b’u Rwanda bari bahari bamuhagaritse aranga, ahubwo akomeza kwiruka, ariko ageze imbere arahagarara.

IP Gakwaya yavuze ati:”Amaze guhagarara nibwo abapolisi bamwegereye bamusaba ibyangombwa, abibahereje anashyiramo amadolari y’amanyamerika 10 ngo bamureke agende, nibwo bahise bamufata kuko yashatse kubaha ruswa, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mururu mu gihe iperereza rikomeje.”

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije kuko ari umwe mu mpamvu zitera impanuka nyinshi mu Rwanda. Aha yavuze ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije, kuko nawo uri mu bitera impanuka zihitana abantu, baba abari mu modoka kimwe n’abaturiye imihanda.”

IP Gakwaya yanasabye abatwara ibinyabiziga by’umwihariko n’abaturage muri rusange kudasuzugura abapolisi igihe babahagaritse, kandi bakirinda kubaha ruswa kuko abapolisi b’u Rwanda bazi ububi bwayo kandi batazihanganira ushaka kubagusha muri iki cyaha.

Yavuze ati:”Nta muntu numwe wemerewe gusuzugura inzego, kandi abaturage turabakangurira kudatanga no kutakira ruswa kuko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange. Abaturage bamenye ko Polisi y’u Rwanda idatanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi izitanga ku buntu, ikaba ishinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha."

Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda avuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ashobora guhanishwa igifungo kigejeje ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.