Print

Polisi yafatanye abantu batatu ibiro 97 by’urumogi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 5 September 2017 Yasuwe: 275

Nyirahabimana Goretti, Ndaribitse Issa na Sebisabo Lazaro bafunzwe na Polisi y’u Rwanda bazira gufatanwa ibiro 97 by’urumogi.

Uyu mugore w’imyaka 39 y’amavuko yafatanywe ibiro 90. Byafatiwe mu nzu ye iri mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga. Polisi yaruhafatiye ku itariki 4 z’uku kwezi.

Bariya bagabo bafashwe ku itariki 2 Nzeri uyu mwaka bafite ibiro birindwi by’urumogi. Bafatiwe mu kagari ka Tara, mu murenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi.

Ifatwa ryabo uko ari batatu ryaturutse ku makuru Polisi muri utu turere yabonye avuga ko batunda bakanacuruza urumogi nk’uko bitangazwa n’Abavugizi ba Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi n’uw’Intara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya.

IP Kayigi yavuze ko Polisi imaze kumenya ko Nyirahabimana acuruza urumogi, yasatse inzu ye; hanyuma isangamo ibyo biro 90 by’urumogi rwari mu mifuka itatu.

Yongeyeho ko ubwo iryo saka ryabaga umugabo we atari ahari; Polisi ikaba irimo kumushaka, dore ko amaze kumenya ko umugore we yafashwe atagarutse iwe mu rugo.

Yagize ati, "Ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge ntizigera gusa ku ubikora; ahubwo zigera no ku muryango we. Urugero: Iyo umuntu ubifungiwe ari we witaga ku bagize umuryango we; bahura n’ingorane zitandukanye. Buri wese aragirwa inama yo kwirinda ikitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera no gufatanya kukirwanya."

Mu butumwa bwa IP Gakwaya yagize ati," Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’ubinywa; hanyuma agakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa kubera ko nta mutimanama aba afite."

Yagize kandi ati," Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ababifatanywe bagafungwa ndetse bagacibwa ihazabu. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha baragirwa inama yo kubireka."

Uyu mugore afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye; naho aba bagabo bafungiwe ku ya Kamembe. Urumogi bafatanywe rubitswe kuri izo Sitasiyo za Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

Abavugizi ba Polisi y’u Rwanda muri izi Ntara zombi basabye abazituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batungira agatoki Polisi abo babikekaho.