Print

Kiyovu yiteguye kurega APR FC kubera Ombolenga

Yanditwe na: 6 September 2017 Yasuwe: 786

Ikipe ya Kiyovu sports iratangaza ko yiteguye kurega APR FC muri FERWAFA niramuka ibonye ibihamya by’uko iyi kipe yasinyishije uyu musore .

Uyu mukinnyi uherutse kuvugwaho ko yamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2 biravugwa ko yagiye mu ikipe ya MFK Topvar Topolcany yo muri Slovakia afitiye Kiyovu amasezerano y’umwaka umwe.

Ombolenga yamaze gusinyira APR FC

Mu kiganiro umuvugizi wa Kiyovu Sports Omar Munyengabe yagiranye na Kigali Today yayitangarije ko nibamara kubona gihamya ifatika ko uyu musore yasinyiye APR FC bazatanga ikirego mu gihe impande zombi zaba zinaniwe kumvikana cyane ko uyu musore yanze kwitaba telefoni y’abayobozi ba Kiyovu.

Yagize ati ”Twumvise ko APR yaba yaramusinyishije (Ombolenga Fitina) ariko nta kimenyetso gifatika turabona, dutegereje ko bigaragazwa ku buryo bweruye tugakurikiza amategeko kuko atugomba umwaka umwe kuko ajya no kugenda twagiranye amasezerano imbere ya noteri y’uko nagaruka azatureba akadukinira.
Igitangaje ni uko iyo yanazaga mbere yahitaga aza kureba abayobozi ba Kiyovu none ubu duheruka atubwira ko yabuze amahirwe yo gukina muri Espagne tumugira inama yo kugaruka tugiye kumva twumva ngo yageze Kigali tumuhamagaye dusanga na telefoni ye ntiriho.”

Amakuru Umuryango ufite ni uko uyu musore yamaze gusinyira APR FC ndetse nkuko twabibagejejeho mu nkuru ziheruka uyu musore yarabitangaje ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa aherutse kubyemerera itangazamakuru.

Ombolenga ari kumwe Jimmy Mulisa

Ombolenga amaze iminsi akorera imyitozo mu kipe ya APR FC ndetse yiteguye guhatanira umwanya ni umusore Rukundo Dennis waguzwe ku munsi w’ejo.