Print

Lesotho: Umugaba w’ ingabo yarashwe arapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 September 2017 Yasuwe: 1118

Umugaba mukuru w’ ingabo za Lesotho Lt Gen Khoantle Motsomotso n’ abandi basirikare babiri bakuru barashwe barapfa kuri uyu wa Kabili 5 Nzeli 2017.

Inkuru ya BBC ivuga ko ababibonye batangaje ko aba basirikare binjiye mu biro bya Lt Gen Khoantle Motsomotso bakamurasa nabo bakaraswa n’ abarinzi b’ uyu mugaba w’ ingabo.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo, Tanki Mothae, yemeje ko hakiri gukorwa iperereza ku rupfu rw’abo basirikare rwabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Ratjomose kiri mu Murwa Mukuru Maseru.

Nk’uko ikinyamakuru Time cyabitangaje, abasirikare bakuru barimo Colonel Tefo Hashatsi na Lt Colonel Bulane Sechele bashinjwa kwica Lt General Maaparankoe Mahao uheruka kwitaba Imana no kugerageza guhirika ubutegetsi kuwa 30 Kanama 2014, binjiye ku ngufu mu biro by’Umugaba w’Ingabo, Lt General Motsomotso.
Umurinzi w’Umugaba w’Ingabo wari hanze ngo yumvise urusaku rw’amasasu ahita yirukira mu biro. Umutangabuhamya yavuze ko abasirikare bahise bagwa aho, undi umwe yihutanwa kwa muganga ari naho yaguye.

Kugeza ubu impamvu zatumye uku kurasana kubaho ntabwo ziramenyekana, ndetse ngo kuri uyu wa Kabiri nta gikuba cyari cyigeze gicika mu gisirikare.
Lt General Motsomotso yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Lt General Tlali Kamoli wirukanwe bisabwe na Komisiyo y’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), yakoraga iperereza ku rupfu rwa Lt General Maaparankoe Mahao wari wishwe.

Uyu musirikare mukuru yaherukaga kwanga gutanga abasirikare umunani bashinjwaga kurasa ku rugo rw’Umugore wa Minisitiri w’Intebe n’urw’uwari Umuyobozi wa Polisi, barimo Col Hashatsi na Lt Colonel Sechele.