Print

Umusaza n’ umukecuru buriye indege bajya gukubita umukazana wabo muri Amerika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 September 2017 Yasuwe: 7984

Devbir, Jasbir na Bhupinder Kalsi

Umusaza n’ umukecuru bo mu gihugu cy’ Ubuhinde bafashe indege bagenda kilometero ibihumbi 13 bajyanywe no gufasha umuhungu wabo gukosora umugore we.

Amakuru avuga ko uko umusaza n’ umuhungu bakubise uyu mugore bakanamukomeretsa, umukecuru akarebera nta ntabaze polisi.

Jasbir Kalsi w’ imyaka 67, n’ umugore we Bhupinder w’ imyaka 62, baturutse ahitwa Punjab mu gihugu cy’ Ubuhinde berekeza ahitwa Hillsborough muri Leta ya Floride muri Amerika, mu rwego rwo gufasha umuhungu wabo Devbir gukosora umugore we.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize yoherereje polisi ubutumwa bugufi, polisi yamugeraho igasanga yakubiswe ndetse afite n’ ibikomere ku mubiri.

Uko ari batatu polisi yo muri Leta ya Floride yahise ibata muri yombi ibakurikiranyeho ibyaha birimo gukubita no gukemeretsa.

Bukeye bwaho, ni ukuvuga ku Cyumweru tariki tariki 3 Nzeli 2017, uyu mugore witwa Silky Gaind yatangarije umucamanza ko umugabo we yamufatiye icyuma ku ijosi akamubwira ko naramuka ahamagaye polisi irahagera yamaze kumwica.

Yagize ati “Mfite ubwoba bwinshi cyane, yambwiye ngo nimpamagara polisi aranyica. Murabona, yambwiye ngo polisi birayifata iminota 10 kugira ngo ingereho kandi ngo muri iyo minota 10 araba yamaze kunyica nawe ahite yiyahura”

BBC dukesha iyi nkuru ntabwo yagaragaje icyo uyu mugore yazizwaga.

Umusaza n’ umuhungu we bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, ndetse no kubuza uyu mugore guhamagara 911, numero y’ ubutabazi ya polisi.

Umukecuru we akurikiranyweho icyaha cy’ ihohoterwa ryo mu rugo no kudatabariza uri mukaga.