Print

Niboye : Barinubira gufungirwa utubari saa tatu z’ijoro

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 September 2017 Yasuwe: 382

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro barinubira icyemezo bafatiwe n’ubuyobozi bw’umurenge cyo kuba bafunze ahacururizwa inzoga bitarenze saa tatu z’ijoro

Amazu amwe arafunze mu masaha ya mu gitondo ngo kuko bategereje ngo saa tanu z’amanywa zigera babone gukingura, baragendera ku matangazo amanitse ku nzu zabo z’ubucuruzi inyinhsi zizwi nk’utubare.

Aba ngo bagomba kandi kuba bafunze bitarenze saa tatu za imugoroba , ni itangazo rimanitse no muri za boutique kuko hari aho ugera ugasanga harimo nk’ikaziye y’inzoga ziyongera ku biribwa n’ibindi bihacururizwa, yaba abacuruzi yaba n’abaguzi barinubira iki cyemezo cyafashwe n’umurenge wa niboye.

Aba baturage bavuga ko nta kibazo cy’umutekano kigaragara muri uyu murenge ,kuba bafite ababacungira umutekano bakanabazwa amafaranga atandukanye y’imisoro n’ubukode ngo ntibagakwiriye gukumirirwa ngo bategekwe gufunga saa tatu za nimugoroba by’umwihariko abacuruza ama boutique ngo kuko benshi aribwo baba bakiva mu kazi gasanzwe ni ibintu abacuruzi bahuriraho n’abaguzi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa NIBOYE buvuga ko iki cyemezo cyafashwe ku mpamvu z’umutekano kandi ngo cyafatiwe utubari tutujuje ibisabwa n’amabwiriza y’umujyi wa Kigali ,bitewe n’urugomo rwahagaragararaga nyuma ya saa tatu z’ijoro ,ngo bagomba kandi kubyukira mu kazi bagafungura utwo tubari twabo saa tanu dore ko ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko tutanujuje ibisabwa nubwo dukora .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uurenge wa NIBOYE twavuganye ku murongo wa telephone, yavuze ko niba aya matangazo amanitse no muri za boutique ngo haba harabayeho kwibeshya ibi ngo byahita bikosorwa .

Uburyo bushya bw’imikorere by’umwihariko mu mijyi ni uko abantu bagomba gukora amasaha menshi ashoboka byaba ngombwa bakanakora 24/24 nubwo ibi bitubahirizwa henshi bitewe nuko bamwe mu bafite ibikorwa byabo usanga badashaka kurara bakora ,bihabanye n’ibya abo muri NIBOYE bavuga ko bakeneye gukora amasaha 24/24 ariko bo bakaba bavuga ko bategekwa gukora atarenze 9 gusa ku munsi ,Gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abakora ibizwi byujuje ibisabwa harimo n’utubari , ama restaurant n’amahoteri cyane ko ngo ibyo bizwi biba binifitiye aba securite ngo bakora amasaha bifuza yose.