Print

Abategetsi 3 ba Sudani y’Epfo bafatiwe ibihano n’Amerika

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 September 2017 Yasuwe: 665

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abategetsi babiri bakomeye bo muri Leta ya Sudani y’Epfo hamwe n’uwahoze ari umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare w’icyo gihugu.

Ibyo bihano byafatiwe Michael Makuei Leuth, umuvugizi wa Leta, Malek Reuben icyegera cy’umukuru wa gisirikare hamwe na Paul Malong wahoze ayoboye ibiro bikuru vya gisirikare.

Ibyo bihano bibabuza kwongera kwinjira muri Amerika ndetse n’ubutunzi bahafitiye bwafashwe.

Amashyirahamwe atatu yari afitwe n’umuvugizi wa Leta nayo yagezweho n’ibyo bihano. Abo bose bashinjwa n’Amerika kubangamira amahoro n’umutekano wa Sudani y’Epfo.

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir, i buryo n’umukuru w’ibiro bya gisirikare Paul Malong i buryo